Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, yitezweho kwibanda ku ngamba zo guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, gushishikariza ishoramari no guteza imbere inganda.

Yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Isoko rimwe, ahazaza hamwe: Guteza imbere inganda zidasiga umuntu inyuma, ishoramari n’ubufatanye bw’akarere muri COMESA.”

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazitabira iyi nama bazaganira ku buryo bwo kurushaho guhuza ubukungu bw’ibihugu bigize COMESA, guteza imbere ishoramari no kongerera ubushobozi urwego rw’inganda.

Bazanibanda ku guteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa byongera agaciro ku bicuruzwa mu nzego z’ingenzi, zirimo ubuhinzi, inganda zitunganya ibicuruzwa n’amabuye y’agaciro y’ingenzi mu iterambere ry’ubukungu.

Muri iyi nama kandi hateganyijwe kumurikwa gahunda y’Ingamba z’Igihe Giciriritse za COMESA z’imyaka itanu, kuva mu 2026 kugeza mu 2030.

Biteganyijwe kandi ko hazasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bikorwa bigamije guhuza ubukungu bw’ibihugu bigize uyu muryango, harebwa ibimaze kugerwaho n’ibikwiye kongerwamo imbaraga.

Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) washinzwe ku wa 8 Ukuboza 1994, usimbura umuryango wari ugamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri ibyo bice by’Afurika (Preferential Trade Area – PTA), wari warashinzwe mu 1981. COMESA yashyiriweho guteza imbere ubufatanye mu bukungu, koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu biwugize, gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi no guteza imbere ishoramari. Kuri ubu ugizwe n’ibihugu 21, ukaba ufite icyicaro gikuru i Lusaka muri Zambia.

U Rwanda rwari mu bihugu byatangiranye na COMESA mu 1994, nyuma ruza kwinjira ku mugaragaro mu Isoko ry’Ubucuruzi Risesuye ry’uyu muryango (COMESA Free Trade Area) ku wa 1 Mutarama 2004, hamwe n’u Burundi. Iyi ntambwe yafashije u Rwanda kurushaho kwagura amahirwe y’ubucuruzi n’ibindi bihugu bigize uyu muryango, binyuze mu kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ya gasutamo ku bicuruzwa byujuje ibisabwa, ndetse no koroshya ubuhahirane mu karere.

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yageze muri Zimbabwe