De Wever yagejeje ubusabe bwe ku Mwami Philippe mu gitondo cyo ku wa 2 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibiganiro byamaze ijoro ryose hagati y’abayobozi bakuru ba Guverinoma, ariko bikarangira nta bwumvikane bugezweho.

Nk’uko Euronews yabitangaje, De Wever yamaze hafi isaha n’igice mu ngoro y’umwami, ariko aza kuhava nta cyo atangarije abanyamakuru.

Umwami Philippe yatangaje ko agiye gusuzuma ubusabe bwe, ndetse ko azagisha inama abayobozi b’amashyaka agize Guverinoma, mbere yo gufata icyemezo.

Yagaragaje ko ababajwe n’uko amashyaka atabashije kumvikana, ashimangira ko u Bubiligi budashobora kwihanganira kumara igihe kirekire mu bibazo bya politiki.

Ikibazo nyamukuru kiri ku ngamba zo kugabanya amafaranga Leta ikoresha ho miliyari 10 z’Amayero, kugira ngo yubahirize amabwiriza y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Amashyaka amwe ashyigikiye ko imisoro ku bantu bafite amafaranga menshi yongerwa, mu gihe andi asaba ko amafaranga Leta ikoresha yagabanywa.

Mu 2025, icyuho mu ngengo y’imari y’u Bubiligi cyanganaga na 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe amabwiriza ya EU ateganya ko kitagomba kurenga 3%.

Umwenda rusange w’iki gihugu urenga miliyari 735 z’Amayero, ungana na 110% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Biteganyijwe ko De Wever azongera guhura n’Umwami Philippe ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu gihe ubwegure bwe bwemewe hashobora gutegurwa amatora mashya.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, yasabye kwegura ku mirimo ye