Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko iyi nama iteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2026 mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azayitabira ahagarariye Umukuru w’Igihugu, yifatanye n’abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bigize uwo muryango.

Itangazo ntiryagaragaje ingingo zizaganirwaho muri iyi nama cyangwa ibindi bikorwa biteganyijwe muri uru ruzinduko.

COMESA ni Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo. Ugamije guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu bukungu no kwishyira hamwe kw’ibihugu biwugize. Uhuriyemo ibihugu 21, birimo u Rwanda, u Burundi, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Maurice, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.