Dr Nsengiyumva ari mu Burusiya ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama yatangiye ku wa 28 Ukwakira, ikaba iteganyijwe gusozwa ku wa 29 Ukwakira 2026.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Nsengiyumva yitabiriye umuhango wo kwakira abayobozi bitabiriye iyi nama, wari wateguwe na Perezida Putin.
Mu butumwa byashyize ku rubuga rwa X, byagize biti “I Moscow mu Burusiya, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye ibirori Perezida Vladimir Putin yakiriyemo abayobozi bari mu Nama ihuza Uburusiya na Afurika.”
Uretse kwitabira uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yanagejeje ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Inama y’Urubyiruko rw’u Burusiya na Afurika yabereye muri Kaminuza ya MGIMO, izwiho gutanga amasomo ajyanye n’umubano mpuzamahanga na dipolomasi.
Muri iyo nama, Dr Nsengiyumva yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, asobanura uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Minisitiri w'Intebe yagejeje kandi ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw'Uburusiya na Afurika ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO, asangiza abaryitabiriye urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, anagaragaza uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.”
Dr Nsengiyumva yageze i Moscow ku mugoroba wo ku wa 27 Ukwakira 2026, aho yakiriwe n’abayobozi b’u Burusiya.
Inama y’u Burusiya na Afurika y’uyu mwaka ihuriranye n’indi yibanda ku bukungu n’imikoranire mu mibereho y’abaturage, ikaba igamije kwagura ubufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Mu ngingo ziri kuganirwaho harimo guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, ingufu, ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.
Biteganyijwe kandi ko abayitabiriye baganira ku mahirwe y’imikoranire mu bijyanye n’ubwenge buhangano, ikoranabuhanga rya nucléaire, ubushakashatsi no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi.
Iyi ni inshuro ya gatatu u Burusiya butegura inama ihuza abayobozi babwo n’abo muri Afurika, kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2019.
Inama ya mbere yabereye i Sochi mu Burusiya ku wa 23 n’uwa 24 Ukwakira 2019, iyoborwa na Perezida Vladimir Putin afatanyije na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri icyo gihe.
Inama ya kabiri yabereye i Saint Petersburg ku wa 27 n’uwa 28 Nyakanga 2023, isiga hemejwe inyandiko zirimo gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika mu gihe cya 2023–2026, ndetse n’izijyanye no kurwanya iterabwoba n’umutekano w’amakuru ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano umaze imyaka irenga 60.
U Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, watangiye ku wa 17 Ukwakira 1963, ubwo u Rwanda rwashyiragaho umubano wa dipolomasi n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye byagura ubufatanye mu nzego zirimo politiki, igisirikare, uburezi, umuco n’ikoranabuhanga.






Ibitekerezo 0