Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje aya makuru ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X.

COP31 iri kubera i Antalya kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026. Igice cyayo gihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma giteganyijwe ku wa 11 n’uwa 12 Ugushyingo.

COP ni inama ihuza ibihugu bihuriye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe. Itanga umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa no kumvikana ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka itera ubushyuhe bw’Isi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri uyu mwaka, ibiganiro byitezweho kwibanda ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byiyemeje, cyane cyane mu rwego rw’Amasezerano ya Paris, no gukomeza guharanira ko izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi ritarenga dogere Celsius 1,5 ugereranyije n’igihe cyabanjirije iterambere ry’inganda.

Imari yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu ngingo z’ingenzi zizaganirwaho. Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bisaba ko ibikize byubahiriza ibyo byiyemeje ku nkunga, ndetse bikorohereza ibihugu biyikeneye kuyigeraho.

Hazaganirwa kandi ku buryo bwo gufasha abaturage n’ubukungu kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, uko intambwe iterwa muri urwo rwego ipimwa, no kongera imbaraga mu kugabanya imyuka itera ubushyuhe bw’Isi.

Indi ngingo ni uburyo bwo kwimukira ku bukungu bukoresha ingufu zisukuye, hubahirizwa inyungu z’abakozi n’abaturage bashobora kugirwaho ingaruka n’izo mpinduka. COP31 izanatangiza isuzuma rya kabiri rusange ry’intambwe ibihugu bimaze gutera mu kugera ku ntego z’Amasezerano ya Paris.

Mu biganiro by’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, hateganyijwe ingingo zirimo kongera ikoreshwa ry’amashanyarazi n’ingufu zisukuye, guteza imbere inganda zangiza ibidukikije gake, guhanga imirimo no kubaka imijyi ishobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Hazanaba ibiganiro ku buryo bwo guteka hakoreshejwe ingufu zisukuye muri Afurika, ndetse no kwagura uburyo bwo kuburira abaturage hakiri kare ibiza bishobora kubageraho.

Minisiteri y’Ibidukikije y’u Rwanda yatangaje ko muri iyi nama, igihugu gisaba kwihutisha ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ishoramari ritangiza ibidukikije no kwemeza Amavugurura ya Kigali ku Masezerano ya Montréal ku rwego rw’ibihugu byose.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu nzego zirimo gushaka imari yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihanganira ingaruka zayo, amasoko ya carbon n’ingufu zitangiza ibidukikije.