Yabigarutseho mu kiganiro ‘MeetThePresident’ cyahuje urubyiruko ibihumbi 10 muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2026 na Perezida Paul Kagame.
Mu bibazo byabajijwe harimo icya monetization ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga baba bifuza ko zibabyarira umusaruro.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko hari imbogamizi zigikoma mu nkokora iyi gahunda, zirimo kuba u Rwanda atari rwo rugena ibihugu ibigo bifite imbuga nkoranyambaga byemerera kuyikoresha.
Ati “Izo mbogamizi ziracyahari nanahereye n’uko ntabwo tugenzura kuba imbuga nkoranyambaga nka Google, Meta, TikTok kuba byakwemera ko monetization iba mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda.”
Yagaragaje ko mu byo bakomeje kwitaho harimo ibisabwa kugira ngo habeho uburyo bwo kwamamaza kuri izo mbuga. Yasobanuye ko bamaze igihe bakorana n’abantu batandukanye bari mu bikorwa by’imbuga nkoranyambaga, bakusanya amakuru yo kugaragariza ibyo bigo uko u Rwanda ruhagaze.
Indi mbogamizi yagarutseho ni uburyo bwo kwakira amafaranga, aho yavuze ko mu buryo bukoreshwa n’ibyo bigo harimo Stripe na PayPal, na byo bikenera imikoranire n’ibigo by’imari, by’umwihariko amabanki.
Minisitiri Ingabire yatangaje ko hari ibiganiro byabaye hagati y’inzego bireba n’ibigo by’imari, agaragaza ko Equity Bank iri kuganira na PayPal kuri ubwo buryo bwo kwishyura.
Ati “Twagiye tuvugana n’ibigo by’imari, amakuru agezweho ni uko Equity Bank iri kuvugana na Paypal kugira ngo bashobore kwemeza uburyo bwo kwishyura abakoresha imbuga nkoranyambaga bishyuwe bashobore kuyaibona.”
Ku bijyanye n’aho gahunda ya monetization igeze, yavuze ko TikTok itarayifungura mu gihugu na kimwe cyo muri Afurika, mu gihe kuri Meta na YouTube iboneka mu bihugu bitandukanye.
Yasobanuye ko bimwe mu bigo baganiriye byabamenyesheje ko byabaye bihagaritse gahunda zo kwemerera ibindi bihugu kwinjira muri monetization, ariko ko nizisubukurwa u Rwanda ruzagerwaho.
Ati “Icyo twakora ni ukuba twiteguye kugira ngo ibyo bigo nibyongera kwemerera ibihugu kujya kuri gahunda ya monetization n’u Rwanda rujyemo.”
Kugeza ubu umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda asabwa kwandikisha konti ye mu kindi gihugu kugira ngo abashe kwemererwa kwinjiza amafaranga.





Ibitekerezo 0