Iterambere ry’Isi ryihuta ku muvuduko ushobora gusiga benshi ku buryo hari ababura umwanya wo kuvugana na bagenzi babo kandi babana mu nzu.

Iki kibazo kigaragara no ku babyeyi bamwe bisa n’aho bamaze guharira inshingano zo kurera ababafasha mu mirimo yo mu rugo, kubera inshingano bafite yo gushaka ibitunga imiryango yabo.

Minisiteri y’Ubuzima ariko igaragaza ko gushakisha ubuzima bidakwiye kuba impamvu ituma ababyeyi batita ku burere n’ubuzima bw’abana babyaye cyangwa barera kuko bafite uruhare runini mu gutuma bagira ubuzima bwiza kandi bwuzuye.

Tariki ya 1 Kamena buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku buzima bw’umubiri ariko no mu mitekerereze.

Yagize ati “Mu buzima bw’iki gihe hari ukuntu akazi n’ibindi byo gushaka ibitunga abana cyangwa ibitunga umuryango bishobora kutuyobya bikajyamo umwanya munini kurusha icyo umwana akeneye ku mubyeyi nyakuri. Icyo umwana akeneye ku mubyeyi cya mbere ni uko babonana, baba bari kumwe mu buryo bw’ibyiyumviro, mu buryo bwo kuganira, mu buryo na we akureberaho, agukoraho, akumva, agutega amatwi, mukina, n’ibindi byinshi umwana yifuza ku mubyeyi. “

“Iyo abana batabashije kubana igihe kirekire n’ababyeyi babo uhita ubona itandukaniro ariko na nanone ugasanga hari bake bashobora kugira amahirwe umwana agakura neza bitewe n’abandi bamubereye ababyeyi. Kuba umubyeyi rero na byo birashoboka utaranabyaye ukaba warera benshi, ukaba warera abandi, kimwe n’uko ushobora kubyara ntube umubyeyi, ukabyara gusa hanyuma ntukore inshingano.”

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko igikomeye cyane ababyeyi bakwiriye kwitaho ari ukurera abo babyaye cyangwa bafite mu nshingano kuko inzego z’ubuzima zireba uko umubiri ukora ariko hakitabwa no ku bwonko.

Minisante igaragaza ko imitekerereze ya muntu, imikurire ye n’imikurire y’ubwonko byose bituruka ku byo yagiye avoma ku babyeyi be nyamara bitagaragarira amaso.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko ubuzima bwiza butareberwa ku kuba umuntu atarwaye gusa, ahubwo harebwa niba afite imitekerereze myiza n’ibyiyumviro bimeze neza.

Imibare mishya yakusanyijwe mu Ibarura Rusange ry’Abaturage ryabaye mu 2022 igaragaza ko Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2,3%.

Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y’abana 3,6, bavuye kuri 4,0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.

Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w'Ubuzima yibukije ababyeyi ko akazi kadakwiye kubibagiza uburere bw'abana
Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w'Ubuzima yibukije ababyeyi ko akazi kadakwiye kubibagiza uburere bw'abana