Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Ibyo biganiro byibanze kuri Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Abaturage Ubuyobozi n’Ubushobozi yo mu 2021, aho abadepite bagaragaje intambwe imaze guterwa mu kunoza serivisi zihabwa abaturage, ariko banagaragaza zimwe mu mbogamizi zikigaragara.

Mu bibazo byagaragajwe harimo imikoreshereze y’urubuga mbaza.gov.rw, rwatangijwe muri Mutarama 2026, rugamije korohereza abaturage kugeza ibibazo byabo ku nzego za Leta batiriwe bakora ingendo ndende cyangwa ngo basiragire.

Uru rubuga ntirwari rugamije gusimbura ubundi buryo abaturage basanzwe bifashisha mu kugeza ibibazo byabo ku buyobozi, ahubwo rwashyizweho kugira ngo rwihutishe imitangire ya serivisi, cyane cyane ku bibazo bidasaba kwitabaza inkiko.

Depite Uwamurera Salama yagaragaje ko abaturage bagejeje ku  Badepite ikibazo cy’uko ikoranabuhanga rya Mbaza na System Imibereho ridakora neza mu duce tumwe na tumwe, bitewe ahanini n’ikibazo cy’ihuzanzira rya internet ridahagije.

Yasobanuye ko hari serivisi zishingira kuri ubwo buryo bwombi, ku buryo iyo bumwe budakora neza bishobora gutuma umuturage ataha adahawe serivisi yari akeneye.

Depite Muyango Mukayiranga Sylvie we yagaragaje ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakiremereza imbere y’abaturage, bigatuma batabakira cyangwa ngo babakemurire ibibazo uko bikwiye.

Ati “Ni uburenganzira bw’umuturage bwo kubahwa, akakirwa neza agasubizwa neza. Kuko kumukemurira ikibazo uko uba bikozwemo bigira uruhare nk’uko iyo umuganga yakiriye umurwayi neza akira vuba. Mu nzego z’ibanze mwongere mubabwire ko guha serivisi abaturage atari impuhwe babagirira ahubwo ari uburenganzira bwabo. Ni byo bizamura icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi.”

Minisitiri Habimana yasobanuye ko urubuga Mbaza rwashyizweho kugira ngo rwihutishe gukemura ibibazo by’abaturage, aho gusimbura ubundi buryo bari basanzwe babigeza ku buyobozi.

Yagaragaje ko kugeza ubu hamaze gukemurwa ibibazo birenga miliyoni 1,5 binyuze kuri uru rubuga, abaturage bakaba barabigezeho batiriwe basiragira mu nzego zitandukanye.

Icyakora, yemeye ko hakiri ibikwiye kunozwa mu mikorere yarwo, cyane ko ari urubuga rumaze igihe gito rutangiye gukoreshwa.

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko ikibazo gikomeye atari imikorere y’urubuga Mbaza, ahubwo ari abayobozi bamwe barukoresha nabi, bagamije kugaragaza ko bakemuye ibibazo byinshi kugira ngo bashimwe.

Ati “Hari abaturage batubwiye ko babaza ikibazo umuyobozi ati ‘wowe urabaza ikibazo ki utaragishyize muri Mbaza’. Icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage kiba gitakaye kuko umuyobozi arashaka ko abaturage babanza gushyira ibibazo muri ‘system’ ngo bibone gukemurwa agaragare nk’uwakemuye ibibazo byinshi.”

Yakomeje ati “Nyamara ikigamijwe ni uko umuturage akemurirwa ikibazo aho kubanza kurwana n’ikibazo asanganywe akongeraho n’icyo kujya gushaka umuntu ucyandika muri Mbaza kandi umuyobozi yashoboraga kuba yagikemuye.”

Uyu mudepite yagaragaje ko gukoresha umubare w’ibibazo byakemuwe binyuze kuri Mbaza nk’igipimo cyo gushima abayobozi bishobora gutuma bamwe bashyira imbere imibare, aho kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage.

Minisitiri Habimana yavuze ko bene iyo mikorere inyuranyije n’amabwiriza yahawe abayobozi, ashimangira ko abazagaragaraho ayo makosa bazabibazwa.

Ati “Ayo ni amakosa kuko ntabwo biri mu murongo twahaye abayobozi wo gukoreshamo Mbaza. Umuturage ubundi niba azanye ikibazo umuyobozi ni we ufite inshingano zo kucyandika ariko yabanje gukemurira umuturage ikibazo. Aho byagaragara ntabwo tuzabyihanganira uko gusiragiza abaturage. Ubwo tuzabisobanura neza ariko n’abikoraga gutyo ntabwo tuzabihanganira tuzabibaza.”

Ku kibazo cy’abayobozi biremereza imbere y’abaturage, Minisitiri Habimana yavuze ko kugikemura bisaba gukomeza guhindura imyumvire, kugira ngo abayobozi bose bumve ko inshingano zabo ari ugukorera abaturage.

Yashimangiye ko gushyira umuturage ku isonga ari urugendo rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe.

Depite Muyango Mukayiranga Sylvie, yagaragaje ko ikindi kibazo kiri mu kwegereza abaturage ubuyobozi ari ukwiremereza kw’abayobozi