Serivisi zagizweho ingaruka zirimo Microsoft 365, Teams, Outlook na Copilot. Abakoresha izi porogaramu bahuye n’ibibazo bitandukanye, birimo kutabasha gufungura dosiye zimwe cyangwa kureba amakuru yo muri kalendari zabo. Icyakora, hari abakomeje gukoresha Teams mu kohererezanya ubutumwa no gukorera inama kuri internet.
Microsoft yatangaje ko iki kibazo kitatewe n’igitero cy’ikoranabuhanga, ahubwo cyaturutse kuri mudasobwa zayo zibika kandi zigatunganya amakuru [serveur] zagize ibintu byinshi birenze ubushobozi bwazo.
Yasobanuye ko seriveri nyinshi zahagaritse gukora mu buryo butunguranye, bituma imirimo zakoraga yimurirwa ku zindi zari zisigaye zikora. Ibyo byaziremereye, bigira ingaruka ku mikorere ya serivisi zitandukanye.
Kugeza ubwo iyi nkuru ya BBC yatangazwaga, umubare w’abagizweho ingaruka ntiwari wamenyekanye neza. Microsoft ivuga ko porogaramu zayo za Microsoft 365 zikoreshwa n’abantu barenga miliyoni 430 ku Isi.
Urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo bya serivisi zo kuri internet rwagaragaje ko ku wa Kane nimugoroba, abantu 140.000 bo mu bihugu 74 bari batangaje ko bahuye n’ibibazo byo gukoresha Outlook.
Icyakora, umubare nyakuri w’abagizweho ingaruka ushobora kuba munini kurushaho, kuko ayo makuru ashingira ahanini ku bibazo abakoresha izi serivisi ubwabo bamenyekanisha.
Ibigo by’ubwenge buhangano OpenAI na Anthropic na byo byatangaje ko byahuye n’ibibazo. OpenAI, yakoze ChatGPT, yavuze ko yarimo gusuzuma ikibazo cyahungabanyije imikoranire yayo na serivisi za Microsoft, kigatuma bimwe mu bikoresho byayo bidakora uko bisanzwe.
Muri Amerika, inkiko zo muri Los Angeles no muri Texas zaburiye abazigana ko itumanaho rishobora gutinda. Muri Canada, urusobe rw’ibitaro byo muri Toronto rwahuye n’ibibazo bya email, ariko gutanga ubuvuzi bikomeza nk’ibisanzwe.
Leta y’u Buyapani na yo yatangaje ko urubuga rw’ikoranabuhanga ruhuriweho n’inzego zayo rwahungabanye. Mu Bwongereza, iki kibazo cyageze ku mavuriro, farumasi, polisi n’amashuri.
Amavuriro amwe yasabye abarwayi kudakomeza kohereza ubutumwa ku mbuga zayo mu gihe ikibazo kigikemurwa. Inzego zimwe za polisi zasabye abaturage gukoresha telefoni igihe bashaka kuzimenyesha amakuru.
Ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, Microsoft yatangaje ko yabonaga intambwe ishimishije mu gusubiza serivisi ku murongo mu Burayi, ndetse n’intambwe nziza muri Amerika ya Ruguru. Yaburiye ko bamwe bashobora gukomeza guhura n’ibibazo bya hato na hato.
Mbere yaho, iki kigo cyari cyatangaje ko ingamba cyageragezaga gukoresha mu gukemura ikibazo zitatangaga umusaruro wari witezwe.
Impuguke mu mutekano w’ikoranabuhanga, Troy Hunt, yavuze ko ingaruka zirenze kubangamira akazi, kuko email ikoreshwa mu guhana gahunda, kwemeza ubuguzi no gufungura konti.
Gergely Orosz, wahoze akora muri Skype na Uber, yavuze ko iki gishobora kuba ikibazo gikomeye kurusha ibindi byigeze guhungabanya email z’akazi. Paul Spain wo muri Gorilla Technology yavuze ko ibigo bisa nk’ibyahombye umunsi w’akazi.
Yagaragaje ko kubura email na serivisi z’ikoranabuhanga byabangamiye imikorere y’ibigo kandi bigatera kutishimira serivisi mu bazikoresha hirya no hino ku Isi muri icyo gihe.






Ibitekerezo 0