Ni mu gitambo cya Misa cyabaye ku wa 20 Ugushyingo 2026 mu bitaro bya Mibilizi biherereye muri Paruwasi ya Mibilizi.
PACIS TV yatangaje ko ari Misa y’ugushyingirwa idasanzwe. Abahanye isakaramentu ni Fabien Gatabazi na Esperence Nyiranzeyimana, bombi bari bamaze igihe kinini barwariye muri ibi bitaro.
Gatabazi yari amaze amezi 2,5 aharwariye mu gihe umugore we Nyiranzeyimana yari amaze amezi atandatu.
Aba bageni barwaye bari baratangiye kwigira umubano akaba ari yo mpamvu baherewe isakaramentu mu bitaro. Igitekerezo cyagizwemo uruhare n'abakozi b'ibitaro bya Mibilizi, bagira uruhare mu gutegura ubu bukwe, banabategurira ibirori.
Amakuru avuga ko uyu muryango usanzwe ufite amikoro make kuko n'ubusanzwe baba mu nzu bakodesherejwe n'umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi basanzwe batuyemo.
Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Damas Nsengimana ari na we ureberera ibitaro bya Mibilizi









Ibitekerezo 0