Ni icyemezo cyafashwe ku wa 21 Ukwakira 2026, nyuma y’urubanza rwagaragaje ko Meta yamaze imyaka myinshi ibeshya abakoresha Facebook ku buryo amakuru yabo abikwa, akoreshwa ndetse agasangizwa abandi.
Umucamanza Francis Mathew yavuze ko ibyo binyoma byamaze imyaka isaga 11, kuva mu 2010 kugeza mu 2021, kandi byageze no ku mikorere y’ibanze y’ubucuruzi bw’iki kigo.
Yagaragaje ko ubutumwa bwagiye buhanahanwa n’abayobozi bakuru ba Meta, barimo Mark Zuckerberg, bwari bugamije kuyobya abaturage ku bijyanye n’imikoreshereze y’amakuru yabo.
Uru rubanza rufitanye isano n’ikibazo cyamenyekanye nka Cambridge Analytica, aho iki kigo cyakoresheje amakuru y’abakoresha Facebook babarirwa muri za miliyoni mu bikorwa bya politiki, birimo ibifitanye isano n’amatora ya Perezida wa Amerika yo mu 2016.
Abunganira Leta ya New Mexico bagaragaje ko Facebook yamaze imyaka myinshi ibwira abaturage ko amakuru yabo adashobora gukoreshwa n’abandi batabihereye uburenganzira, nyamara bikaba byarakorwaga.
Inteko y’abacamanza yemeje ko Meta yarenze ku mategeko ya New Mexico inshuro zisaga miliyoni 40.
Iki kigo cyanahamijwe kuyobya abaturage ku buryo cyungukiraga mu butumwa bukubiyemo imvugo zibiba urwango ndetse n’uko cyashyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kubukumira.
Mu kubara ibihano hashingiwe ku mategeko yarenzweho, ihazabu yari yageze kuri miliyari 219$, ariko umucamanza arayigabanya ayishyira kuri miliyari 25$.
Umushinjacyaha Mukuru wa New Mexico, Raúl Torrez, yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ko nta kigo na kimwe gikomeye ku buryo kidashobora kubazwa inshingano zacyo imbere y’amategeko.
Meta yo yahakanye ibyo ishinjwa, itangaza ko izajuririra iki cyemezo.
Iyi ni yo hazabu nini Meta imaze gucibwa. Ije ikurikira indi ya miliyari 5$ yaciwe mu 2019 kubera ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’amakuru bwite y’abakoresha Facebook.



Ibitekerezo 0