Biteganyijwe ko ibi biganiro biba ku wa 5 Ugushyingo 2026.

Iteka rya Perezida rigaragaza ko yahawe umudali witiriwe Igikomangomakazi Olha, wo mu rwego rwa mbere, kubera uruhare rukomeye yagize mu bikorwa by’ubutabazi bigenewe Ukraine.

Ibi bibaye nyuma y’uko agahenge mu Karere ka Kherson karangiye, mu majyepfo ya Ukraine, katumye abantu babarirwa mu magana bahungishwa mu Mujyi wa Oleshky ugenzurwa n’u Burusiya.

White House yatangaje ko Melania yatangije ku giti cye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, akabasha gushyiraho agahenge. Yavuze ko ari igikorwa cya dipolomasi kitigeze gikorwa mbere n’umugore wa Perezida wa Amerika.

U Burusiya na Ukraine byamushimiye kenshi uruhare yagize mu guhuza impande zombi, ariko ntibyasobanura mu buryo burambuye ibyo yakoze.

Intumwa zizitabira zirimo Umuvunyi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ukraine, Dmytro Lubinets, na mugenzi we w’u Burusiya, Yana Lantratova, bagize uruhare mu guhungisha abaturage.

Mu cyumweru gishize, bombi bagiye muri Oleshky bari kumwe, mu gikorwa cyagaragaje ubufatanye budasanzwe hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Hazitabira kandi umudepite wa Ukraine, Davyd Arakhamia, uyobora ishyaka rya Zelenskyy mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na Kirill Dmitriev, umushoramari w’Umurusiya uri hafi y’ubutegetsi bwa Kremlin.

Arakhamia yari asanzwe mu itsinda rya Ukraine ryitabira ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya. Ibitangazamakuru byo muri Ukraine, byifashishije amakuru y’abadipolomate, byatangaje ko yagize uruhare mu itumanaho ritari iryemewe hagati ya White House na Moscou mu gihe cy’agahenge.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yemeje ko Lantratova na Dmitriev bazahagararira u Burusiya.

Ibiganiro by’aba bayobozi bakuru ntibisanzwe iyo biteguwe binyuze muri gahunda iyobowe n’umugore wa Perezida.

Ntiharatangazwa ingingo impande zombi zizaganiraho.