Ibiro by’Umwami wa Maroc byabitangaje ku wa 18 Ugushyingo 2026, nyuma y’inama Umwami Mohammed VI yagiranye n’abayobozi bakuru ba Guverinoma n’ab’ingabo.

Maroc yifuza ko amafaranga azava mu kugurisha ibikoresho mu mahanga azarenga 65% by’ayo izo nganda zinjiza. Izibanda kuri drones, ibikoresho bikora byikoresha, ibikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka no mu mazi, ibikoresho bya gisirikare by’ikoranabuhanga, umutekano w’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano.

Mu 2020, Maroc yemeje itegeko ryemerera ibigo byabiherewe uruhushya gukora ibikoresho bya gisirikare no kubigurisha mu mahanga, hagamijwe kugabanya ibyo igihugu gitumiza hanze. Iteganya kugenera izo nganda utundi duce tubiri hafi ya Marrakech na Casablanca, twiyongera ku dusanzwe muri Nouaceur na Sidi Yahya.

Muri Maroc hasanzwe hateranyirizwa imodoka z’intambara za WhAP 8×8 za Tata Advanced Systems. Ikigo cyitwa MMI gikora ibice by’imodoka z’intambara bishyirwaho imbunda ndetse n’intwaro ziyoborwa umuntu ari kure. Mu ntangiriro z’Ugushyingo, Minisiteri y’Ingabo ya Israel yatangaje ko yiteguye gushyigikira imishinga ibihugu byombi byafatanya muri uru rwego.

Minisitiri w’Inganda, Ryad Mezzour, yabwiye Reuters ko Maroc izifashisha ubunararibonye ifite mu nganda z’imodoka n’iz’indege. Ali Seddiki, uyobora ikigo giteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko hazashingwa sosiyete izashora imari muri izo nganda igafata imigabane. Imishinga izashobora no guhabwa inkunga ya Leta.

Iyi gahunda yatangajwe ubwo ingabo za Loni zabungabungaga amahoro zari zitangiye kuva muri Sahara y’Iburengerazuba, nyuma y’uko Akanama k’Umutekano katongereye manda yazo mu mpera z’Ukwakira. Maroc ifata ako gace nk’igice cyayo, mu gihe Algérie icumbikiye kandi igashyigikira umutwe wa Polisario Front uharanira ko kaba igihugu cyigenga.

Imibare y’ikigo cy’ubushakashatsi SIPRI igaragaza ko Maroc na Algérie biri mu bihugu bya Afurika bikoresha amafaranga menshi mu bya gisirikare.