Rubio yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye bivuze ko yaba ari gutekereza kuva mu buyobozi bwa Trump kugira ngo yitegure ibikorwa bye bya politiki.

Nk’uko France 24 yabitangaje, Rubio yavuze ko kuva yatangira gukorana na Trump, yari afite gahunda yo kumufasha kugeza manda ye irangiye.

Yagize ati “Kuva na mbere, gahunda yanjye yari ugukorana na Perezida Donald Trump kugeza manda ye irangiye.”

Aya magambo aje nyuma y’uko ikinyamakuru Bloomberg News gitangaje ko Rubio yari mu biganiro byo gusuzuma niba yakwegura, ndetse ko yaba yaraganiriye n’abayobozi bo muri White House kuri icyo cyemezo, ariko bakamusaba kuguma ku nshingano ze.

Icyakora, Rubio yahakanye ayo makuru, agaragaza ko atazi aho akomoka.

Yagize ati “Mvugishije ukuri, sinzi aho aya makuru ava.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na yo yamaganye ayo makuru, ivuga ko nta shingiro afite.

Dylan Johnson, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Itumanaho n’Ibikorwa by’Itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko inkuru ya Bloomberg News yahimbwe.

Yanahakanye amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Independent, yavugaga ko Rubio ateganya gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza guhagararira Aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2028.

Rubio, usanzwe anashinzwe kugira inama Perezida Trump mu by’umutekano w’igihugu, ari mu banyapolitiki bavugwa nk’abashobora kuzahatanira kuyobora Amerika mu 2028.

Mu minsi mike yabanjirije amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, Rubio yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza ari kumwe na Trump, ndetse agira ijambo rigufi ageza ku bari bitabiriye kimwe mu bikorwa byo gushyigikira Aba-Républicains.

Icyakora, mu kiganiro na The New York Times, Rubio yanze kugira icyo avuga ku hazaza he muri politiki, by’umwihariko ku kuba ashobora kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2028.

Yagize ati “Mu by’ukuri, sinzongera kuvuga ku matora yo mu 2028.”

Rubio yari asanzwe yaratangaje ko mu gihe Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yaba yiyamamarije kuyobora igihugu, yamushyigikira.

Vance na we ari mu banyapolitiki bavugwa nk’abashobora kuzahatanira guhagararira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2028.

Aya makuru aje mu gihe Ishyaka ry’Aba-Républicains rikomeje gusuzuma ingaruka z’ibyavuye mu matora yo hagati muri manda ya Perezida Trump, aho ryagize umusaruro mubi.