Mu ijambo yagejeje ku baturage ari mu Ngoro ya Élysée ku Cyumweru, Macron yasabye ituze, aburira abateje imvururu kwirinda kuzongera ubukana. Yavuze ko nta cyakwitwazwa ngo gisobanure urugomo rwabaye, kandi ko abarugizemo uruhare bazashyikirizwa ubutabera.

Ati “Tugomba kubona ibintu uko biri. Ejo, ibihumbi amagana by’abenegihugu bacu bigaragambije bafite ubushake bwo kugaragaza ibyo basaba bifite ishingiro. Ntitugomba na rimwe kubitiranya n’abangije, abamenaguye n’abasahuye.”

Macron yashimiye inzego zishinzwe umutekano, avuga ko zakoze ibishoboka byose kugira ngo zihangane n’ibyabaye. Yagaragaje ko igihugu kizishyigikiye, anazirikana abakomeretse n’imiryango yabo.

Yagaragaje kandi ko ashyigikiye abayobozi b’imijyi n’abandi bayobozi batowe, hamwe n’abacuruzi, abanyabukorikori n’abandi bakora ibikorwa by’ubukungu bagizweho ingaruka n’urugomo, ubu bakaba bari mu gihirahiro.

Yavuze ko bamwe bahagurutse bakarinda amaduka yabo mu gihe abanyabyaha bashakaga kuyangiza.

Ati “Ndashaka kubabwira ko batari bonyine muri y’izi ngorane. Guverinoma izabaha ibisubizo.”

Yatangaje ko Minisitiri w’Intebe azayobora itsinda rishinzwe gukemura iki kibazo, kugira ngo haboneke ubufasha bwihuse bushoboka kandi haherekezwe abari kunyura muri ibyo bihe bikomeye.

Yashimangiye ko gutabara abagizweho ingaruka n’urugomo bizakorwa binyuze mu gushaka ibisubizo byihuse, kugira ngo abafite ibikorwa byangijwe badatereranwa mu bibazo barimo. Ubufasha bwasezeranyijwe bureba abacuruzi, abanyabukorikori n’abandi bakora ibikorwa by’ubukungu bahuye n’ingaruka z’imvururu.

Nk’uko BBC yabitangaje, abantu bagera ku 550.000 bagiye mu mihanda bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi, ubuzima buhenze na serivisi za Leta zirushaho kudindira, zirimo amashuri. Imyigaragambyo myinshi yabaye mu mahoro.

Icyakora, amatsinda y’abantu yateje imvururu muri Paris, Marseille n’indi mijyi, bamwe bambaye imyenda y’umukara bapfutse mu maso, batwika imodoka n’inyubako.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yatangaje ko abantu bagera ku 2400 batawe muri yombi, naho abapolisi bagera ku 1000 bagakomereka ku wa Gatandatu, barindwi muri bo bikomeye.

Ku Cyumweru, gusahura no guhangana na polisi byakomeje mu bice bya Paris na Lyon, ariko ku rugero ruto. Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’ibiturika bitera urusaku, bamwe bayitera amabuye n’amacupa.

Perezida Macron yavuze ko abigaragambya badakwiye kwitiranywa n'abasenye n'abasahuye