Uyu mwanzuro wafashwe ku bwumvikane bw’ibihugu byose bigize ako Kanama, nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by’ubuyobozi bwa MINUSCA n’ubusabe bwa Guverinoma ya Centrafrique.
Nk’uko Radio France Internationale (RFI) yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Loni yemeje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano muri Centrafrique, hakiri uduce tumwe na tumwe tw’icyo gihugu tugaragaramo ibibazo by’umutekano muke.
Icyakora, bitewe n’icyizere gihari ku bijyanye n’uko umutekano ugenda ugaruka, Loni yahisemo kugabanya umubare w’ingabo n’abapolisi bemerewe gukorera muri ubwo butumwa.
Umubare ntarengwa w’abasirikare ba MINUSCA wagabanyijwe uva ku bihumbi 14 ugera ku bihumbi 12, mu gihe uw’abapolisi wagabanyijwe uva kuri 3.000 ugera kuri 2.265.
Ibi bivuze ko umubare ntarengwa w’abashobora koherezwa muri ubu butumwa wagabanyijweho abantu 2.735, barimo abasirikare 2.000 n’abapolisi 735.
Uyu mwanzuro ujyanye na gahunda ya Loni yo kugabanya buhoro buhoro ingano y’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu umutekano ugenda urushaho kugaruka, ari na ko inshingano z’ubwo butumwa zihabwa inzego z'ibihugu bireba.
Centrafrique yasabwe kongera imbaraga mu kugarura amahoro
Mu kongera manda ya MINUSCA, Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano kanasabye Guverinoma ya Centrafrique gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zizafasha igihugu kugera ku mutekano urambye.
Muri izo ngamba harimo gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye Amasezerano ya Politiki agamije Amahoro n’Ubwiyunge muri Centrafrique (APPR), yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma n’imitwe 14 yitwaje intwaro.
Loni yasabye kandi ko aya masezerano arushaho gusobanurirwa abaturage bo mu nzego z’ibanze, ndetse urubyiruko n’abagore bagahabwa uruhare rugaragara mu bikorwa byo kuyashyira mu bikorwa.
Mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, Guverinoma ya Centrafrique yasabwe gushyira imbaraga muri gahunda yo kwambura intwaro abarwanyi, kubakura mu mitwe ya gisirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe, izwi nka DDR.
Yanasabwe gukomeza ibikorwa byo gusubiza mu bihugu byabo abarwanyi b’abanyamahanga bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Centrafrique.
Akanama ka Loni kanagaragaje ko hakenewe kongera umutekano ku mipaka y’icyo gihugu n’ibihugu bituranye na cyo, by’umwihariko mu gace gahuriramo imipaka ya Centrafrique, Tchad na Sudani.
Izi ngamba zigamije gukumira ibikorwa by'ubucuruzi butemewe n’amategeko, birimo ubukorwa mu buryo bwa magendu, bikomeje kugaragara muri ako karere.
MINUSCA igomba gutegura uko izahererekanya inshingano n’inzego za Leta
Mu rwego rwo gutegura uburyo MINUSCA izagenda igabanya ibikorwa byayo, Loni yasabye Guverinoma ya Centrafrique kunoza imicungire y’ingengo y’imari ya Leta, ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga.
Ibi bigamije gufasha Leta kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga akenerwa mu mikorere yayo no gushyiraho uburyo bw’ubukungu buzayifasha kwikorera inshingano zimwe na zimwe zisanzwe zikorwa na MINUSCA.
Loni yashimangiye kandi ko Centrafrique igomba gukomeza gushyira mu bikorwa politiki yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko kurinda abana kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro.
Yasabye ko abana bakoreshwa nk’abasirikare bakurwa muri iyo mitwe, bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
MINUSCA ni ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bufite inshingano zo gufasha icyo gihugu kugarura umutekano, kurinda abasivili no gushyigikira inzego za Leta mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye.
U Rwanda ruri mu bihugu bitanga abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho rwatangiye kohereza ingabo mu 2014.





Ibitekerezo 0