Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Hamwe natwe
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
LIVE: Amatora ku rwego rw'Akagari ararimbanyije mu gihugu hose (Amafoto)
Amakuru
IGIHE
ByIGIHEKu wa 31 Ukwakira 2026 saa 09:32
Sangiza
  • Facebook
  • X
  • LinkedIn
  • WhatsApp
LIVE: Amatora ku rwego rw'Akagari ararimbanyije mu gihugu hose (Amafoto)
Incamake
  • Abanyarwanda bitabiriye amatora yo ku rwego rw’Akagari, akurikira ayo ku Mudugudu yabaye ku wa 24 Ukwakira; ayo ku Murenge ateganyijwe ku wa 7 Ugushyingo.
  • Aya matora agamije gushyiraho abahagararira abaturage, kuzuza Inama Njyanama y’Akagari no gutora Biro yayo.
  • Inama Njyanama y’Akagari ihurizamo abahagarariye Imidugudu, abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga, abikorera n’uburezi.
  • Abajyanama b’abagore bagomba gutuma abagore baba nibura 30% by’Inama Njyanama y’Akagari batorwa n’abaturage bose bemerewe gutora.
  • Umujyanama uhagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akagari; abahagarariye ibyiciro byihariye bagatorwa hakurikijwe amabwiriza abigenga.
  • Hatorwa kandi Komite Nyobozi z’Abagore n’iz’abantu bafite Ubumuga, zigizwe n’abantu barindwi buri imwe, n’iy’Urubyiruko igizwe n’icyenda.
  • Amatora y’inzego z’abantu bafite ubumuga ahera ku Kagari, naho ay’abagore n’urubyiruko agahera ku Mudugudu.
  • Hatorwa abakandida babiri b’abagore bazatoranywamo abajyanama ku rwego rw’Umurenge; kuba umukandida ntibihita bigira umuntu umujyanama.
11:46Amakuru
LIVE

Mukamana Thereza watowe ku mwanya w'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yavuze ko azajya akorera ubuvugizi abafite ubumuga.

Ati "Mu bibazo bikibangamiye abantu bafite ubumuga mu kagari kacu ka Gacaca harimo kutabona kutabona inyunganirangingo n'insimburangingo ku buryo bworoshye, abarimu badafite ubumenyi ku rurimi rw'amarenga n'inyandiko y'abafite ubumuga bwo kutabona.”

Mukamana yavuze ko mu byo azibandaho harimo gushishikariza abantu bafite ubumuga gushaka icyo bakora kitari ugusabiriza, abafashe guhindura imyumvire kugira ngo bumve ko bashoboye, biteze imbere.

Sangiza abandi
11:21Amakuru
LIVE

Kuri site y'Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bamaze gutora ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, urubyiruko, hanatorwa abagore bazabahagararira muri 30%.

Nyirambonimpaye Evelyne witabiriye amatora yavuze ko yanyuzwe n’uko amatora yagenze.

Yagize ati "Tuzakomeza gufatanya natwe nk'abaturage, dukomeza kwitabira gahunda za leta nko kwizigamira muri Ejo Heza gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwitabira inama n'ibindi.”

Uwitije Alice yavuze ko abatowe babifuzamo gukomeza kuba inyangamugayo birinda ruswa no kurenganya abaturage.

Yagize ati "Ntibikwiye kubona umuturage yimwa serivisi kuko atatanze ruswa. Bazadufashe icyo kintu cyirindwe.”

Sangiza abandi
11:07Amakuru
LIVE
Amatora yitabiriwe ku bwinshi
Sangiza abandi
10:42Amakuru
LIVE
Abagore bashimye leta

Kuri site ya Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, abagore bahatoreye komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akagari bashimye Leta y'u Rwanda ku gaciro yasubije umugore.

Basabye abo batoye kubakorera ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye bamwe muri bo birimo amakimbirane yo mu ngo, igwingira ry'abana, abana bataye amashuri, abana baba ku muhanda n'ubukene. 

Uwizeye Antoinette yagize ati "Turasaba abo twatoye ko badukorera ubuvugizi ku nzego zibakuriye, ibi bibazo bigakemuka. Ikindi tubifuzaho ni uko bashyira imbaraga mu kubumbira hamwe abagore mu makoperative kugira ngo bakorere hamwe, bibafashe kwivana mu bukene.”

Sangiza abandi
10:38Amakuru
LIVE
Muyenzi w’i Rusizi ati “Bazite ku guca umwanda”

Muyenzi Boniface wo mu Mudugudu wa Ngoma yagize ati "Amatora yagenze neza cyane kuko twitoreye ab’ingirakamaro, ariko hari icyo mbasaba. Bazite ku guca umwanda ndetse no gushaka ikigabanya inzara mu baturage, batuvugire tubone ifumbire ku gihe, duhinge kiiyambere.”

Angeline Nyiramunanira ati “Hari aho mbona hakwiye umwotso. Kuri serivisi rwose bazatuvugire twe kujya dusiragizwa, batuvana aha batujyana hariya, ibi bazabyiteho.”

Sangiza abandi
10:37Amakuru
LIVE
Icyo nasaba ni uko baduha urugero rwiza – Ibyifuzo by’abaturage ku bayobozi bashya

Abaturage bari gutorera kuri Site ya Kageyo iherereye mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza bamaze gutora abagore bazabahagararira muri 30%.

Uwizeye Phiona yavuze ko icyo asaba abatowe ari ukubabera urugero rwiza ku kubaka ingo zikomeye.

Yagize ati “Njye icyo nabasaba ni uko baduha urugero rwiza mu kubaka ingo nziza kandi zikomeye. Muri iyi minsi ntabwo byoroshye cyane cyane mu bantu bari kubaka ingo, turifuza rero ko abo twatoye bashyiraho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko n’ingo zibanye mu makimbirane.”

Sangiza abandi
10:36Amakuru
LIVE
Ab’i Rusizi nabo bitabiriye amatora

Amatora ari kubera kuri site y’itora ya G.S Cyangugu mu Kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yatangijwe no kwerekana abatowe ku rwego rw'imidugudu, hatorwamo batandatu bahagarira abandi muri njyanama y'akagari.

Hahise kandi hatorwa umugore uhagarariye abandi mu kagari n’abagabo bahatanira imyanya mu Nama Njyanama y’Akagari.

Umujyanama uhagarariye abagore mu Nama Njyanama y’Umurenge, abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari, ndetse na Komite Nyobozi z’Inama Njyanama ku rwego rw’Akagari na bo batowe.

Sangiza abandi
10:25Amakuru
LIVE
Muri Gatsibo naho amatora arakomeje

Amatora yabereye kuri site y’itora ya Ngarama, mu Kagari ka Ngarama, Umurenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, yatangijwe no kwerekana abatowe ku rwego rw'imidugudu, imyanya itandukanye iri butorerwe n’abakandida bahatanira kujya mu Nzego z’Inama Njyanama.

Abatora kandi bongeye kwibutswa inzego bagombaga gutoreramo, zirimo abahagarariye ibyiciro by’abagore n’abagabo mu Nama Njyanama y’Akagari, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abahagarariye abagore mu Nama Njyanama y’Umurenge, abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari ndetse na Komite Nyobozi z’Inama Njyanama ku rwego rw’Akagari.

Ibi byari bigamije gufasha abatora gusobanukirwa imyanya itorerwa kugira ngo bashobore guhitamo abakandida babona bazabafasha mu iterambere ry’Akagari n’Umurenge wabo.

Sangiza abandi
10:09Amakuru
LIVE
Meya w’Umujyi wa Kigali yatoye

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatoreye mu Karere ka Kicukiro ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busanza.

Sangiza abandi
10:07Amakuru
LIVE
Morale yaramutse ari yose

Ku batoreye mu Karere ka Kicukiro ku Rwunge rw’Amashuri rwa Busanza, babanje gucinya akadiho, bishimira ko bafite uburenganzira busesuye bwo kwitorera abayobozi.

Sangiza abandi
10:05Amakuru
LIVE
Inama Njyanama y’Abagore yiyamamaje

Mu bagize Inama Njyanama itorwa, 30% bagomba kuba ari abagore. Mbere y’amatora, bagomba kubanza kwiyamamaza.

Sangiza abandi
10:02Amakuru
LIVE
Perezida w’Inteko yatoreye i Kibagabaga

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, ni umwe mu batoreye ku Ishuri rya Kigali Christian riherereye mu Murenge wa Kibagabaga. Yari kumwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée.

Sangiza abandi
09:59Amakuru
LIVE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni umwe mu bitabiriye aya matora





Sangiza abandi
09:57Amakuru
LIVE

Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanza kurahirira kuzuza neza inshingano zabo

Sangiza abandi
09:53Amakuru
LIVE
Minisitiri Uwimana yitabiriye amatora

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) mu Rwanda ni Consolée Uwimana, ni umwe mu bitabiriye aya matora. Yatoreye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga.

Sangiza abandi
09:51Amakuru
LIVE
Amatora yitabiriye n’abantu b’ingeri zose
Sangiza abandi
09:42Amakuru
LIVE
Dr Ngirente yagiye gutora

Dr Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe ni umwe mu bitabiriye amatora yo ku rwego rw’umudugudu. Yatoreye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicikiro mu Kagari ka Bwerankori. 

Sangiza abandi
09:39Amakuru
LIVE
Abanyarwanda bazindukiye mu matora

Abanyarwanda baramukiye mu bice bitandukanye by’igihugu mu matora yo ku rwego rw’Akagari akurikira ayo ku rwego rw’Umudugudu yabaye ku wa 24 Ukwakira.

Nyuma y’aya matora, hateganyijwe n’ayo ku rwego rw’Umurenge ku wa 7 Ugushyingo. Intego ni ugushyiraho abahagararira abaturage mu nzego zibegereye, bakagira uruhare mu kugeza ibibazo n’ibyifuzo byabo mu buyobozi. Aya matora akubiyemo imyanya itandukanye; ntabwo ari ugutora umuntu umwe gusa uyobora Akagari.

Ku rwego rw’Akagari, huzuzwa Inama Njyanama kandi hagatorwa abayihagararira n’izindi nzego. Inama Njyanama y’Akagari igizwe n’umujyanama umwe uhagarariye buri Mudugudu, abajyanama b’abagore bagomba gutuma abagore baba nibura 30% by’abayigize, abahuzabikorwa b’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga, ndetse n’abahagarariye ibyiciro birimo abikorera n’uburezi. 

Abajyanama rusange bahagarariye Imidugudu baba baratowe ku rwego rw’Umudugudu; ku Kagari hakuzuzwa indi myanya iteganyijwe, hagatorwa na Biro y’Inama Njyanama.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora isobanura ko abajyanama b’abagore bagize nibura 30% by’Inama Njyanama y’Akagari batorwa n’abaturage bose b’Akagari bemerewe gutora. Naho umujyanama uhagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akagari. 

Abahagarariye ibyiciro byihariye batorwa hakurikijwe icyiciro bahagarariye n’amabwiriza abigenga.

Hari kandi amatora y’inzego zihagarariye abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga ku Kagari. Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Abantu bafite Ubumuga zigizwe n’abantu barindwi buri imwe, naho iy’Urubyiruko ikagira icyenda. 

Amatora y’inzego z’abantu bafite ubumuga ahera ku Kagari, mu gihe ay’abagore n’urubyiruko ahera ku Mudugudu. Hatorwa kandi abakandida babiri b’abagore bazatoranywamo abajyanama b’abagore ku rwego rw’Umurenge; gutorwa nk’umukandida kuri uru rwego ntibihita bisobanura ko umuntu yamaze kuba umujyanama w’Umurenge.

Sangiza abandi

Ibitekerezo 0

0 / 1000
Imeri yawe ntigaragara ku rubuga. Ikoreshwa mu kugenzura gusa.
Loading comments...
Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram