Iki cyemezo cyatangajwe muri iki cyumweru, aho uru rwego rwagaragaje ko gukoresha ibicuruzwa bya Nike bishobora gufatwa nk’uburyo bwo kwamamaza ibimenyetso bifitanye isano no gusenga ibigirwamana, ibintu binyuranyije n’imyemerere ya Islam.
Nk’uko ikinyamakuru The Washington Post cyabitangaje ku wa 5 Ugushyingo 2026, Dar al-Ifta yasobanuye ko izina Nike rikomoka ku ry’imanakazi y’intsinzi mu myemerere ya kera y’Abagiriki.
Uru rwego rwagaragaje kandi ko ikirango cya Nike, kizwi nka Swoosh, cyahanzwe hashingiwe ku mababa y’iyo manakazi, bityo ko kucyambara bishobora gufatwa nk’uburyo bwo guteza imbere ibimenyetso bifitanye isano no gusenga imana nyinshi.
Mu mwanzuro uzwi nka fatwa, Dar al-Ifta yasabye Abayisilamu guhagarika gukoresha ibicuruzwa by’iyi sosiyete, haba kubyambara, kubigura cyangwa kubigurisha.
Yagaragaje ko buri Muyisilamu akwiye kwirinda ibyo bicuruzwa mu rwego rwo kubahiriza no guha agaciro imyemerere ye.
Icyakora, uyu mwanzuro nta bubasha ufite bwo guhanisha amategeko y’igihugu abatubahirije ibiwukubiyemo, kuko ari amabwiriza ashingiye ku myemerere y’idini.
Nubwo bimeze bityo, Dar al-Ifta ni urwego rufite ijambo rikomeye mu bijyanye n’imyemerere ya Islam muri Libya, bityo imyanzuro yarwo ikaba ishobora kugira uruhare mu myitwarire y’abaturage.
Si ubwa mbere uru rwego rutanze amabwiriza abuza Abayisilamu gukoresha ibicuruzwa runaka kubera ibimenyetso bibigaragaraho.
Mu 2025, rwatanze umwanzuro nk’uwo ku bikoresho by’imirimbo bya sosiyete yo mu Bufaransa ya Van Cleef & Arpels, by’umwihariko ibifite igishushanyo cyitwa Alhambra, kimeze nk’ikibabi cy’igiti gifite udushami tune.
Dar al-Ifta yagaragaje ko icyo kimenyetso gikunze gufatwa nk’ikiranga amahirwe, ibintu yavuze ko bidahuye n’imyemerere ya Islam.
Icyo gihe, uru rwego rwasabye Abayisilamu kwirinda kwambara iyo mirimbo, rubibutsa ko hari ibindi bicuruzwa byinshi bashobora gukoresha bitabangamiye imyemerere yabo.
Nike ni imwe muri sosiyete zikomeye ku Isi mu gukora no gucuruza imyambaro, inkweto n’ibikoresho bya siporo, ibicuruzwa byayo bikaba bikoreshwa mu bihugu bitandukanye, birimo n’ibyo ku Mugabane wa Afurika.





Ibitekerezo 0