Papa Leo XIV, ufite ubwenegihugu bwa Amerika, yasabye urwo rupapuro ku wa 3 Ukwakira 2026, binyuze mu biro bishinzwe amatora mu Karere ka Will muri Leta ya Illinois.

Nk’uko ikinyamakuru Letters from Leo cyabitangaje, ibi biro byemeje ko Papa yasabye urupapuro rw’itora azakoresha atora ari kure y’aho yanditse ku rutonde rw’abatora.

Leo XIV, amazina ye y’amavuko akaba Robert Francis Prevost, yavukiye i Chicago kandi aracyanditse ku rutonde rw’abemerewe gutora muri Will.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Papa Leo XIV yaramaze gutora no kohereza urupapuro rw’itora. Aramutse abikoze, byaba ari amateka mashya kuri Kiliziya Gatolika.

Amakuru agaragaza ko mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya muri Gicurasi 2025, Leo XIV yari asanzwe yitabira amatora muri Amerika.

Mu 2008 no mu 2010, yatoye mu matora y’ibanze y’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, mu gihe mu 2012, 2014 na 2016 yatoye mu y’ibanze y’Aba-Républicains.

Yanitabiriye amatora rusange yo mu 2012, 2014, 2018 na 2024.

Papa Leo XIV yagiye agaragaza ibitekerezo ku bibazo bya politike n’imibereho y’abaturage, birimo uburenganzira bw’abimukira, intambara n’igihano cy’urupfu.

Naramuka atoye, ntihazamenyekana umukandida cyangwa ishyaka yahisemo, kuko amategeko ya Illinois arengera ibanga ry’itora.