Icyo gihe, nta wari gutekereza ko nyuma y’imyaka myinshi uwo mwana azaba ayoboye igihugu izina ryacyo rigaragara ku myambaro y’amwe mu makipe akomeye ku Isi, cyakira imikino ya Basketball Africa League, Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse cyitegura kwakira Formula 1.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mark Namanya mu 2009, Perezida Paul Kagame yavuze ko bakoraga imipira mu birere by’insina, bakayikinira hafi y’ingo zabo no ku ishuri, anagaragaza ko nubwo inshingano ze zari nyinshi yakomeje kugira siporo mu buzima bwe, by’umwihariko gukina Tennis no gukurikira umupira w’amaguru.

Uko imyaka yagiye ishira, urwo rukundo rwa siporo rwagiye ruhinduka ikintu kirenze kwishimira umukino cyangwa gufana ikipe. Mu Rwanda rw’uyu munsi, siporo yabaye inzira yo kumenyekanisha igihugu, gukurura ba mukerarugendo, kubaka ibikorwaremezo, guhanga imirimo, gukurura abashoramari no kuzana mu gihugu ibirori mpuzamahanga bikurura abantu n’amafaranga.

Ni ho hagaragara itandukaniro hagati yo kuba umufana n’umuyobozi ubona ko ibyo akunda bishobora guhinduka urwego rw’ubukungu. Icyatangiye nk’amarangamutima y’umwana ukina umupira, nyuma cyaje guhinduka politiki y’igihugu ifite imibare, ibikorwaremezo n’ishoramari.

Urukundo rwa ruhago rwashibutseho imikoranire na Arsenal n’andi makipe y’ibihangange

Abakurikiranye Perezida Kagame igihe kirekire bamuzi nk’umukunzi wa ruhago dore ko ari we wagize uruhare mu ishingwa ry’Ikipe ya APR FC ubwo bari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 33 ishize.

Mu bihe bitandukanye, Umukuru w’Igihugu yakunze kugaragaza ko ari umukunzi w’akadasohoka w’Ikipe ya Arsenal yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Mu 2009, yavuze ko mu muryango we harimo abafana ba Arsenal, Manchester United na Chelsea, ariko we ubwe akaba yari umufana wa Arsenal.

Mu myaka yakurikiyeho, yakunze no gutanga ibitekerezo ku mikinire y’iyi kipe, haba igihe yatsindaga cyangwa igihe ibintu byabaga bitameze neza.

Mu 2014, ubwo Tony Adams wahoze ari Kapiteni wa Arsenal yasuraga u Rwanda, yahuye na Perezida Kagame anamushyikiriza impano yaturutse ku wari Umutoza w’iyi kipe Arsène Wenger.

Icyo gihe byafatwaga nk’ikimenyetso cy’umufana ukomeye wa Arsenal, ariko nyuma byaje kugaragara ko umubano hagati y’u Rwanda n’iyi kipe ushobora kurenga kure urwego rwo gufana.

Mu 2018, u Rwanda rwatangaje ko rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Arsenal, “Visit Rwanda” iba umuterankunga ugaragara ku kuboko kw’imyambaro y’ikipe nkuru, iy’abagore n’iy’abato. Byari ubwa mbere Arsenal yari igize umuterankunga wo kuri uwo mwanya w’umwenda wayo.

Icyo cyemezo cyahise kibyutsa impaka, bamwe bibaza impamvu igihugu cyo muri Afurika cyashora amafaranga mu ikipe ikize yo mu Bwongereza, cyane ko icyo gihe hari n’abanyapolitiki n’abasesenguzi bo mu Burayi bashidikanyaga kuri ayo mahitamo.

U Rwanda rwo rwabibonaga mu bundi buryo. Intego ntiyari ugufasha Arsenal kwitwara neza muri Premier League n’andi marushanwa, ahubwo yari ugukurura amaso y’abafana babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku Isi.

Ku gihugu cyifuza ko izina ryacyo rigera i Londres, Lagos, New York, Tokyo cyangwa Dubai, umwambaro wa Arsenal wabaye nk’icyapa kinini cy’ubucuruzi kigaragara buri cyumweru imbere y’abantu benshi. Aha ni ho urukundo rwa siporo rwatangiye kugaragara neza nk’uburyo bw’ishoramari, abatari bazi u Rwanda batangira kurubazaho ibibazo byinshi.

Ntibyarangiriye kuri Arsenal! Mu 2019, Visit Rwanda yatangiye gukorana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, nyuma haza Bayern Munich, Atlético de Madrid, Los Angeles Clippers, Los Angeles Rams ndetse na Aston Villa.

Ubu bufatanye bwose bwari bufite uburyo butandukanye bwo kwamamaza u Rwanda, guteza imbere impano cyangwa guhuza siporo n’ubucuruzi.

PSG yafashije mu kwamamaza igihugu no gushyiraho Académie y’abana mu Rwanda, Bayern Munich yibanda ku guteza imbere impano z’abato, Atlético de Madrid na yo igahuza ubufatanye n’amahugurwa y’abatoza.

Perezida Kagame ubwe yigeze gusobanura iyi myumvire mu buryo bworoheje. Mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri ubwo Zaria Court yafungurwaga i Kigali mu 2025, yavuze ko atigeze aba umukinnyi wabigize umwuga, ariko ko yari “umu-sportif ku mutima.”

Yagaragaje ko uruhare rwe nk’umuyobozi atari ukujya mu kibuga, ahubwo ari ugushyiraho uburyo butuma abafite ubushobozi bwo gukina, gushora imari cyangwa guhanga udushya muri siporo babasha kubikora.

Nubwo Visit Rwanda ari yo yatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, Perezida Kagame yari yaratangiye gushyigikira siporo mbere yaho.

Kuva mu 2002, yatangiye gutera inkunga CECAFA Club Cup, irushanwa ry’amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, ryaje no kwitwa CECAFA Kagame Cup. Icyo gihe intego yari irenze guhemba amakipe yatsinze; Kagame yavugaga ko umupira ushobora gufasha mu guteza imbere ubumwe n’ubufatanye bw’abaturage bo mu Karere.

Uburyo yagize igitekerezo cyo kubaka BK Arena

Mu 2020, uwari Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri, yagarutse ku buryo mu myaka yabanje yigeze gutumira Perezida Kagame ku mukino wa NBA All Stars muri Canada, areba umukino hamwe n’irushanwa rya “dunk”.

Perezida Kagame ngo yari yicaye muri Arena, Masai akajya amureba buri kanya ariko agasanga yubitse umutwe. Ngo yaketse ko hari ikibazo gihari, ni ko kumubaza ibyabaye.

Perezida Kagame yongeye kubika umutwe ngo aramubaza ati “Bizasaba iki kugira ngo twubake Arena nk’iyi muri Afurika, mu Rwanda?”

Uyu munsi, kugira ngo umunyamahanga cyangwa Umunyarwanda uba mu mahanga yemeze abamukurikira ko yageze mu Rwanda, akenshi yifotoreza ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga, kuri Kigali Convention Centre, Stade Amahoro iheruka kuvugurwa, Zaria Court Kigali cyangwa kuri BK Arena.

Ibi bikorwaremezo hafi ya byose ntibimaze imyaka 10 byubatswe cyangwa bishyizwe ku rwego rwatangaje benshi, ariko kimwe mu byagaragaje intambwe ikomeye y’u Rwanda ni BK Arena yuzuye mu 2019 aho kuri ubu bimwe mu bihugu by’abaturanyi bikomeje gushaka uko na byo byakwibikaho inzu nk’iyi y’imikino n’imyidagaduro.

Kugira BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 10.000, byabaye urufunguzo rwo kwakira amarushanwa akomeye muri Afurika arimo Basketball Africa League, BAL, yatangiye gukinirwa ku Mugabane wa Afurika mu 2021 ku bufatanye bwa NBA na FIBA, Kigali iba umwe mu mijyi yakiriye imikino yayo ikomeye.

Mu gihe cya BAL, Kigali yakiraga abakinnyi, abayobozi b’amakipe, abashoramari, abanyamakuru, abahanzi n’abafana ndetse bamwe muri bo ni abanyemari bakomeye ku Isi.

Agace ka Remera, BK Arena iherereyemo, kahawe izina rya “Sports City”, dore ko ubu gashobora kwakira imikino, ibitaramo, inama z’abashoramari, abashyitsi n’ubucuruzi butandukanye icyarimwe.

Perezida Kagame yagize igitekerezo cyo kubaka BK Arena ubwo yari yatumiwe na Masai Ujiri muri Canada

Formula One yabanjirijwe no kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kibereye umukino w’amagare

Amagare na yo ni indi nkingi ikomeye y’inkuru y’uburyo Perezida Kagame akundamo siporo.

Tour du Rwanda tubona uyu munsi, yatangiye kera ariko yagiye izamuka mu byiciro bya UCI, ikurura amakipe akomeye kandi igenda iba rimwe mu masiganwa azwi cyane muri Afurika.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko Leta izakomeza gushyigikira abakinnyi b’amagare no kubaha ibikoresho bikenewe, anagaragaza ko u Rwanda rutagombaga kwibanda ku mupira w’amaguru gusa.

Uko imyaka yagiye ishira, iryo shoramari muri siporo ryatanze umusaruro ukomeye ubwo mu 2025 u Rwanda rwabaga igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa L’Equipe, Philippe Le Gars, mu 2021, yavuze ko nyuma y’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo mu 1994 ari bwo abo mu ngeri zitandukanye batangiye gutanga ibitekerezo hakemezwa isiganwa ry’amagare kuko ari yo yari asanzwe mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Ati “Twatekereje ko isiganwa ry’amagare ari ryo ryaba ryiza kurusha iry’imodoka kuko igare ni ryo ryari rimenyerewe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Mu gihe bamwe bari bagitekereza ku kubona Tour du Rwanda izamurirwa urwego ikagera ku kuba “World Tour” mu myaka mike iri imbere, ni bwo amakuru y’uko u Rwanda rwifuza kwakira isiganwa rya Formula One yarushijeho kugira imbaraga.

Muri uku kwezi ni bwo hatangajwe gahunda y’uko Formula One izongera kubera muri Afurika, u Rwanda rukakira isiganwa ryayo kuri uyu Mugabane guhera mu 20230.

Kugeza ubu siporo yabaye imwe mu nzira z’ingenzi zo gutuma izina ry’u Rwanda rigera ku bantu benshi no kubaha impamvu yo kuza mu gihugu cyafunguriye bose amarembo.

Urukundo rwa siporo kuri Perezida Kagame ntirugarukira ku kumenyekanisha u Rwanda gusa kuko n’Abanyarwanda bitaweho hubakwa ibikorwaremezo, bahabwa amahirwe atandukanye ndetse hashyirwaho n’izindi gahunda ziteza imbere siporo zirimo Car Free Day yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.

Stade Amahoro ni kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bihebuje u Rwanda rufite uyu munsi