Bafashwe ku wa 14 Ugushyingo 2026 n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Harimo umugabo w’imyaka 37 ukekwaho gucuruza urumogi, n’undi w’imyaka 23 ukora umwuga w’ubumotari.

Polisi yatangaje ko bamaze gufatwa bavuze ko uru rumogi bari barukuye mu Murenge wa Base, barujyanye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, bafatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wabonye umumotari apakiye ibintu biteye amakenga mu masaha ya nijoro.

Uyu muturage yahise abimenyesha Polisi, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rirabakurikirana, bafatwa urumogi rutarakwirakwizwa mu baturage.

CIP Gahonzire yashimye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge bafatwa.

Ati “Kuba urumogi nk’uru rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hari bamwe mu baturage bishora mu kurucuruza ndetse no kurunywa.”

Yagaragaje ko kuba abaturage ari bo batanga amakuru atuma ibiyobyabwenge bifatwa, na byo bigaragaza ko hari abamaze gusobanukirwa ububi bwabyo.

Yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bo bazi babicuruza cyangwa babinywa, anagira inama abishora mu bucuruzi bwabyo kubuvamo kuko Polisi yabahagurukiye kandi izi amayeri bakoresha.

Polisi yanakanguriye abamotari kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, no gutanga amakuru ku bagenzi batwara imizigo iteye amakenga.

Yagaragaje ko hari ubwo iyo mizigo iba irimo ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda cyangwa ibya magendu.

Abafashwe, urumogi bari batwaye na moto bakoreshaga bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakurikiranwe ku byo bakekwaho.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe abandi bashobora kuba bakorana na bo, kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abandi bafatanya muri ibyo bikorwa.