Ubu butaka buherereye mu Kagari ka Gitaraga, bwari busanzwe bwaragenewe ibikorwa by’inganda mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’Umujyi wa Kigali.

Abaturage babusanganywe bamenyeshejwe ko bazajya bumvikana n’abashoramari bazifuza kubugura kugira ngo bahashyire ibikorwa by’inganda.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ibikorwaremezo mu byanya by’inganda, Shema Elisa, yabwiye RBA ko icyanya gishya cya Gitaraga cyitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’inganda zikorera ahantu hatabugenewe mu Mujyi wa Kigali.

Yasobanuye ko iki cyanya kiri mu byanya 13 byagenwe hirya no hino mu gihugu, bigamije kwakira inganda zikorera ahantu hatagenewe ibikorwa nk’ibyo, ndetse no gutanga amahirwe mashya ku bashoramari.

Ati “Ishoramari rigiye kuba turasaba abaturage kuryorohereza mu ihererekanya ry’ubutaka. Nanone kandi n’umuturage uhafite ubutaka kandi afite umushinga ashobora kubukoresha yemerewe kuwuhakorera.”

Icyanya gishya cy’inganda cya Gitaraga kizaba gifite ibibanza 350, biri ku buso bungana na hegitari 296.

Biteganyijwe ko kizafasha mu kwimura zimwe mu nganda 60 zikorera hanze y’ibyanya by’inganda mu Mujyi wa Kigali, ziherutse kubarurwa kugira ngo zishakirwe aho kwimurirwa.

Abaturage bafite ubutaka muri ako gace batangaje ko bishimiye kumenyeshwa icyo buzakoreshwa, nyuma y’igihe bari bamaze badasobanukiwe neza ahazaza habwo.

Bavuze ko biteguye gukorana n’abashoramari bazifuza kubugura, mu gihe bazaba bumvikanye ku giciro n’uburyo bwo guhererekanya ubwo butaka.

Umwe muri bo, Buhinja Jolly, yavuze ko bizeye ko iri shoramari rizabagirira akamaro.

Ati “Tuzumvikana neza n’abashoramari batugurire uko tubishaka kugira ngo buduteze imbere.”

Semafara Ntaganda John na we yagaragaje ko bishimiye kuba bahawe amakuru asobanutse ku mikoreshereze y’ubutaka bwabo n’ibisabwa kugira ngo buhererekanywe.

Ati “Turishimye kuko nibura tumenye imikoreshereze y’ubutaka bwacu aho iri kugana. Ubu baduhaye imibare yose ya ngombwa haba ibyo dusabwa ndetse n’ibyo abashoramari bazaba basabwa.”

Perezida wa Site ya Gitaraga, Makayo Musoni Aloys, yavuze ko aho iki cyanya giherereye hateye neza ku buryo hashobora gukurura abashoramari benshi.

Yasobanuye ko aka gace kazanyuramo umuhanda uhuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa, ndetse hakazaba hari na sitasiyo ya gari ya moshi.

Yagaragaje ko ibyo bikorwaremezo bizorohereza ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibikoresho byifashishwa mu nganda, bityo bikaba amahirwe ku bashoramari bashaka kuhakorera.

Yashishikarije abashoramari gutangira kurambagiza ibibanza biri muri iki cyanya, mu rwego rwo kwitegura kuhashora imari.

Mu Rwanda hasanzwe ibyanya bitandukanye by’inganda, birimo ibikomeye bya Masoro mu Mujyi wa Kigali n’icya Bugesera.

Hari kandi ibindi byanya umunani biri mu mijyi yunganira Kigali, hamwe n’ibindi birenga 200 biherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ubu butaka bwo muri Kicukiro buherereye mu Kagari ka Gitaraga