Mu masaha ya saa 16:30 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ahakorera agakiriro.

Polisi y’u Rwanda yahise igera ahabereye iyi nkongi, ikora ibikorwa byo kuyizimya no gukumira ko yakwira mu nyubako zihegereye.

Abaturage bari hafi y’ahabereye iyi nkongi batangarije IGIHE ko babanje kubona umwotsi w’umukara uzamuka mu kirere, begereye aho waturukaga, basanga ari mu gakiriro gakorerwamo ibikoresho byo mu nzu bikozwe mu mbaho gusa izina ryaho ntiriramenyekana. 

Umwe mu bakozi bakorera muri aka gakiriro, wagiranye ikiganiro na IGIHE, yavuze ko batangiye kumva ibintu biturika mu gice gisanzwe kibikwamo ibikoresho, ariko ko batazi icyateye inkongi. 

Ati “Ntabwo tuzi icyateye iyi nkongi. Umuriro watangiye kwaka mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.” 

Yavuze ko, ukurikije ubukana bw’umuriro n’aho wari ugeze, bishoboka ko nta bikoresho byinshi byari burokoke. 

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahabereye inkongi, yasanze Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryatangiye ibikorwa byo kuyizimya. 

Uko byagaragaraga, aka gakiriro kari hafi y’inyubako z’abaturage zituwe, ku buryo iyo ishami rya  Polisi rishinzwe kuzimya inkongi  ridatabara mu gihe gikwiriye, na zo zari gushobora gufatwa n’umuriro. 

Nubwo Polisi yageragezaga kuzimya inkongi, byagaragaraga ko kugera aho umuriro wari wibasiye cyane kugira ngo bahashyire amazi byari bigoranye. Ibyo byatumaga gukiza ibikoresho byari muri iyo nyubako bigorana. 

Abaturage bari aho inkongi yabereye bavuze ko inkongi zikunze kwibasira inyubako muri iyi minsi zisaba ibikoresho n’uburyo bwo kuzizimya birenze ubushobozi bw’imodoka zisanzwe zizimya umuriro. 

Umwe muri bo yagize ati “Inkongi nk’izi turimo kubona zikeneye kuzimishwa n’indege, kuko tubona ko imodoka zisanzwe zitabasha kuzihagarika vuba ngo hakirwe ibintu biba biri imbere mu nyubako.” 

Aba baturage banagaragaje ko inyubako zikorerwamo ibikorwa nk’ibi zitagombye gukorera  hafi y’inyubako zituwe, kugira ngo hirindwe ko inkongi yazikomokaho yagira ingaruka ku baturage. 

Ubutumwa Polisi y'u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo buvuga ko "inyubako ikorerwamo intebe (Atelier) mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye yafashwe n'inkongi y'umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira. Polisi yazimije uwo muriro utarakwira mu bindi bikorwa. Ukekwaho kubigiramo uruhare ari kubazwa n'inzego zibishinzwe."

Amafoto: Munyemana Isaac