Minisitiri w’Ubuzima, Aden Duale, yatangaje ko uyu murwayi yasezerewe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026. Ni intambwe itewe nyuma y’uko abantu icyenda bagaragayeho iyi ndwara kuva mu ntangiriro z’Ukwakira.
Umurwayi wa mbere yari Umunya-Kenya waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yaje gusanganwa Ebola nyuma yo kugera muri Kenya, ariko aza gupfa.
Muri RDC, icyorezo gikomeye cya Ebola cyari cyatangajwe muri Gicurasi. Abandi bantu banduye muri Kenya bose bari barahuye n’uwo murwayi wa mbere.
Mu bantu icyenda basanganywe Ebola muri Kenya, babiri barapfuye naho barindwi barakira. Mu bapfuye harimo uwo murwayi wa mbere wari uturutse muri RDC n’undi muntu wanduye nyuma yo guhura na we.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko kuva ku wa 19 Ukwakira nta muntu mushya wigeze agaragaraho ubwandu bwa Ebola muri iki gihugu.
Yatangaje kandi ko abantu 11 ba nyuma bahuye n’abarwayi basangwanywe Ebola basezerewe mu kato. Ibi byabaye ku munsi umurwayi wa nyuma na we yasezerewe.
Nubwo umurwayi wa nyuma yakize, Kenya yatangiye igihe cy’iminsi 42 cyo gutegereza mbere y’uko ishobora gutangazwa ko itakirangwamo Ebola.
Duale yavuze ko abaturage bazajya bagera muri Kenya baturutse muri RDC bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21. Ni icyemezo gitangajwe mu gihe RDC ikomeje guhangana n’iki cyorezo.
Ebola imaze kugaragara mu bihugu bine byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Iburengerazuba. Uku gukwirakwira kwayo ni ko kwageze mu duce twinshi kurusha ibindi byorezo bya Ebola byabaye ku mugabane wa Afurika.
Icyorezo kiri muri RDC ni icya kabiri gikomeye kurusha ibindi byigeze kubaho, hashingiwe ku mubare w’abanduye. Abantu barenga ibihumbi 11 bamaze kwemezwa ko banduye muri icyo gihugu





Ibitekerezo 0