Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Syokimau, gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nairobi, nk’uko Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Kenya wabitangaje mu butumwa washyize ku rubuga rwa X.
Umuyobozi Wungirije w’Ubugenzuzi Bukuru bwa Polisi ushinzwe guhangana n’ibiza muri Kenya, Duncan Ochieng, yemeje iby’abo bantu bapfuye ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ryari ryageze ahabereye impanuka.
Ati “Kugeza ubu twemeje ko habonetse imirambo itandatu, ariko kandi abantu batanu bajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Imara Daima.”
Ochieng yasobanuye ko ubwo iyi nyubako yagwaga, ku kibanza yarimo kubakwaho hari abakozi 405. Yavuze ko bose bari bamaze kumenyekana aho baherereye, bityo nta wari ugishakishwa muri bo.
Yongeyeho ko igice cyo hejuru cy’iyo nyubako y’amagorofa cyaguye mu gihe imirimo yo kucyubaka yari igikomeje. Nyuma y’impanuka, ahakorerwaga iyo mirimo hafunzwe.
Iyi mpanuka yiyongereye ku zindi zimaze iminsi ziba mu bwubatsi muri Kenya, aho inyubako zitandukanye zagiye zisenyuka, zimwe zigahitana ubuzima bw’abantu.
Ku wa 23 Ukwakira 2026, indi nyubako y’amagorofa 12 yaraguye i Nairobi, ihitana abantu umunani. Ibyo byabaye mbere y’uko indi mpanuka ihitana abantu batandatu.
Ikigo cya Leta ya Kenya gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri politiki rusange, Kenya Institute for Public Policy Research and Analysis, kigaragaza ko impamvu zituma inyubako zisenyuka zirimo imirimo y’ubwubatsi ikorwa nabi n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.
Iki kigo kigaragaza ko ubugenzuzi budahagije bw’imirimo y’ubwubatsi n’ibishushanyo by’inyubako birimo amakosa biri mu biteza izo mpanuka.
Imibare y’ikigo Stats Kenya, gikora ubushakashatsi bushingiye ku makuru n’imibare, igaragaza ko kugeza mu Ukwakira, muri Kenya hari hamaze kugwa inyubako 24 mu 2026.
Ni wo mubare munini w’inyubako zasenyutse mu mwaka umwe muri icyo gihugu, ugereranyije n’indi myaka yo muri iyi myaka icumi, nk’uko icyo kigo cyabitangaje.







Ibitekerezo 0