Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahagana saa moya, mu gace ka Kanga, hafi ya Mtito Andei, ubwo bisi yagonganaga n’ikamyo zari ziturutse mu byerekezo bitandukanye.
Amakuru yatangajwe na Citizen Digital agaragaza ko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka wabanje kuba 20, ariko uza kwiyongera ugera kuri 22 nyuma y’uko abandi bantu babiri bari bakomeretse bitabye Imana.
Komiseri w’Intara ya Makueni, Abdullahi Khalif, yari yabanje kwemeza ko abantu 20 ari bo bahitanywe n’iyi mpanuka, mbere y’uko hamenyekana ko abandi babiri bapfuye bazize ibikomere.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko bisi yakoze impanuka yari itwaye abagenzi bari bavuye mu muhango wo gushyingura, basubiye mu ngo zabo.
Abandi bagenzi benshi bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu Bitaro bya Mtito Andei Sub-County kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka na yo yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, icyateye iyi mpanuka nticyari cyamenyekanye, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro by’inzego zibishinzwe ku buryo imodoka zombi zagonganye.





Ibitekerezo 0