Amakuru yatangajwe na Kenyans.co.ke avuga ko abantu 10 bakomerekeye muri izo mvururu, gusa icyaziteye nticyahise kimenyekana.
Amashusho iki gitangazamakuru cyabonye agaragaza amatsinda y’abantu biruka hirya no hino ahaberaga ibirori, nyuma y’uko habayeho gushyamirana. Hari intebe zatewe hafi y’aho abayobozi bari bicaye, izindi ziramenagurika, izindi zinyanyagira hasi.
Izo mvururu zatangiye ubwo Perezida Ruto yegeraga ahaberaga ibirori nyirizina. Icyakora, ntibyahise bimenyekana niba yari yamaze kugera mu mwanya yagenewe ubwo uko gushyamirana kwatangiraga.
Bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bagaragaye bafite inkoni gakondo z’Abamasayi zikoreshwa mu mihango yabo. Muri ako kavuyo, abanyamakuru n’abandi bakozi b’ibitangazamakuru bihutiye gukura ibikoresho byabo hafi y’aho abayobozi bari bicaye.
Nyuma y’igihe gito, ibirori byongeye gukomeza. Abashinzwe kurinda Perezida bo mu mutwe wa Presidential Escort Unit, PEU, hamwe n’abapolisi bo mu mutwe wa General Service Unit, GSU, bahita bahaguruka kugira ngo bacunge umutekano w’Umukuru w’Igihugu.
Amafoto n’amashusho byasuzumwe na Kenyans.co.ke byagaragaje abapolisi ba GSU bagose Perezida Ruto impande zose, bahanze amaso imbaga y’abantu kandi bafashe imbunda zabo bashikamye.
Ubwo iyi nkuru yatangazwaga, Polisi ya Kenya yari itarasohora itangazo kuri iki kibazo. Izi mvururu zibaye nyuma y’ibindi bibazo by’umutekano byagiye bigaragara aho Perezida Ruto yabaga yitabiriye ibikorwa bihuza abaturage mu mwaka ushize.
Muri Gicurasi 2026, umugabo yaciye mu bashinzwe umutekano wa Perezida ubwo yagezaga ijambo ku baturage muri Ganze, mu gace ka Kilifi, abasha kugera aho yavugiraga.
Uwo mugabo yegereye Ruto by’akanya gato mbere y’uko abashinzwe umutekano bahagoboka bakamukuraho. Ibi byatumye havuka ibibazo ku buryo umutekano w’Umukuru w’Igihugu wari wateguwe muri icyo gikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Douglas Kanja, yavuze ko ibyabaye byagaragaje icyuho gikomeye mu mutekano, ategeka ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko uwo mugabo yashoboye kugera hafi ya Perezida.
Nyuma y’ibyabereye muri Kilifi, habaye impinduka mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida. Noah Kirwa Maiyo yakuwe ku mwanya w’umuyobozi wawo, asimburwa na William Sawe wari ukuwe mu mutwe wa Recce.
Izo mpinduka zanakoze ku mwanya w’umuyobozi wungirije w’uwo mutwe no ku bapolisi bakoraga mu mitwe yihariye.






Ibitekerezo 0