Muheria yavuze ko uwahawe inshingano zo gutegura ibikorwa mu rusengero, yaba umunyamabanga cyangwa umukateshisite, agomba kubazwa uruhare yagize mu gutuma umunyapolitiki ahabwa ijambo.

Ati “Uwo ari we wese uzemerera umuyobozi uwo ari we wese kuvugira mu Kiliziya inshuro imwe azirukanwa. Naba ari umunyamabanga akaba ari we watanze micro ngo bavuge, bikangeraho uzatakaza akazi, duhitemo undi munyamabanga.”

Yongeyeho ko umukashisite uzazana umunyapolitiki kugira ngo avugire ibya politiki mu rusengero na we azatakaza akazi.

Ati “Nuba uri umukashisite, akaba ari wowe wazanye ibi ngo bavugire ibya politiki, umenye ko mu cyumweru gikurikiraho nta kazi uzaba ufite. Ni uko bimeze, nta mikino.”

Muheria yavuze ko Kiliziya igomba kurindwa ibikorwa bya politiki n’amagambo adakwiye, yibutsa ibyabaye mu 2022 ubwo abanyapolitiki barwaniraga mu rusengero.

Yagize ati “Mu myaka yashize, mu 2022, abanyapolitiki barwaniraga imbere ya Ukaristiya, bakaza gutukana amagambo abana badashobora kumva. Ibyo bikorwa si ibyo mu rusengero rwacu.”

Yavuze ko abanyapolitiki bagomba kujya gushakira ahandi ho gukorera ibyo bikorwa, kuko urusengero ari urw’Imana kandi rudakwiye guhindurwamo ikibuga cya politiki.

Muheria yasabye abakirisitu ko nibumva umuntu atangiye kuvugira ibya politiki mu rusengero, bazajya bavuza induru kugeza ahagaritse kuvuga.