Aba banyeshuri bafunze ibice bimwe by’uyu muhanda ukunze kunyurwamo n’ibinyabiziga byinshi, batwika amapine ndetse bashyira amabuye mu muhanda, bituma imodoka zitabasha gutambuka, abashoferi bamwe bahitamo gukoresha indi mihanda.
Bavuze ko imyigaragambyo y’abarimu imaze kugira ingaruka zikomeye ku myigire yabo, bityo basaba Guverinoma kwihutira gukemura ibibazo byatumye abarimu bahagarika akazi.
Amashusho yatangajwe n’ikinyamakuru Kenyans.co.ke agaragaza bamwe muri aba banyeshuri bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bwabo, amashami y’ibiti n’amafirimbi, bagenda mu muhanda basakuza basaba ko ikibazo cy’abarimu gikemuka.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri ba Kaminuza ya Nairobi (UNSA) rihaye Guverinoma amasaha 72 yo gukemura ibibazo by’abarimu, bitaba ibyo abanyeshuri na bo bakajya mu mihanda.
Ku wa 16 Ukwakira 2026, Perezida w’iri shyirahamwe, Ahmed Rashid, yari yatangaje ko abanyeshuri batazakomeza kwihanganira ingaruka z’amakimbirane ari hagati ya Guverinoma n’abarimu.
Yagaragaje ko hari abanyeshuri bamaze igihe batiga, abandi bagasiba ibizamini, mu gihe bamwe batakizi igihe bazarangiriza amasomo yabo.
Imyigaragambyo y’abarimu bo muri za kaminuza zo muri Kenya yatangiye ku wa 2 Ukwakira 2026, nyuma y’uko ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi ritangaje ko Guverinoma itigeze itera intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa amasezerano agenga imishahara n’imibereho y’abakozi yo mu 2025–2029.
Ishyirahamwe ry’Abarimu ba Kaminuza (UASU) n’andi mashyirahamwe y’abakozi arasaba ko ayo masezerano aganirwaho, agashyirwaho umukono ndetse agashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Umunyamabanga Mukuru wa UASU, Constantine Wasonga, yashimangiye ko ayo masezerano agomba guherekezwa n’ingengo y’imari ihamye, cyane cyane itangwa n’Ikigega cya Leta cya Kenya, kugira ngo ibikubiyemo bishyirwe mu bikorwa.






Ibitekerezo 0