Tariki ya 10 Ukwakira 2026 ni bwo abaturage 11 bari bari gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu cyabagwiriye, batatu baheramo kubera isoko y’amazi yabaganje, mu gihe abandi bavuyemo ari bazima.
Kuva icyo gihe hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha ndetse hanitabazwa Polisi y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko nyuma y’icyumweru cyose bashakisha aba baturage batatu, babiri muri bo imirambo yabo yabonetse mu gihe undi we yaburiwe irengero.
Ati “Twitabaje Polisi tuzana imodoka zikamya amazi, umurambo wa mbere wabonetse tariki ya 14, undi aboneka ejo kuwa Gatandatu ubwo twari tugiye gutangira gushyira indabo mu kirombe baguyemo. Ubwo umwe ni we wahezemo kandi na we twahashyize indabo tunasaba ba nyiri ikirombe kugifunga ntibazongere kugikoresha.’’
Gitifu Ntagwabira yihanganishije imiryango yabuze ababo asaba ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bibanza gukora inyigo bakareba aho bagiye gucukura niba nta kaga bashobora kuzateza.
Yakanguriye abacukura kandi kujya bagira impungenge ku buzima bwabo mu gihe barimo gucukura bakagera ahantu hashobora kubateza ibibazo.
Abaturage bajya kwiba amabuye y’agaciro na bo bakebuwe basabwa kubireka kuko bihanwa n’amategeko. Mu baturage batatu bari baheze mu kirombe harimo abagabo babiri barimo uw’imyaka 25 n’undi w’imyaka 26 ndetse n’umusore w’imyaka 23.



Ibitekerezo 0