Ibi byabaye ku wa 26 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko Biziyaremye n’abo bari kumwe bakekwaho kuba bari bagiye kwiba amafaranga y’umuturage wari uherutse kugurisha inka.

Bikekwa ko batangiye kumena urugi kugira ngo binjire mu nzu, ariko bikanga nyir’urugo bagatangira guhunga. Biziyaremye yagerageje kurira igipangu, aragwa akubita umutwe hasi, arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Mudahemuka Jean Damascene, yavuze ko bamaze kumenya ibyabaye, bihutiye kujya aho byabereye bari kumwe n’inzego z’umutekano.

Ati “Nibyo amakuru twayamenye inzego z'umutekano zatangiye iperereza”

Biziyaremye yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Fukwe, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba. Bamwe mu bari bamuzi bavuga ko yari yarafatiwe mu bikorwa by’ubujura mu bihe bitandukanye.