Ibyo bikorwa byo kugisana byatangijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, binyuze mu muganda rusange.

Guverineri w'Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko icyo gishanga cyari gifatiye runini ubuhinzi, ariko cyari kimaze kwangirika ku buso bunini kandi ibigikorerwaho bitemewe n’amategeko.

Ati “Twatekereje gukorera umuganda aha kugira ngo dusubiranye kandi turengere iki Gishanga cya Gikoro cyangijwe n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.”

“Iki gishanga twahingagamo imboga n’ibigori, ariko hegitari zigeze kuri 20 zacyo zari zaramaze kwigabizwa n’abaturage bitwa abahebyi bakora ubucukuzi butemewe.”

Kayitesi yahaye abaturage ubutumwa bwo kutarebera ibikorwa nk’ibyo, kuko byangiza inyungu rusange.

Ati “Dushaka gutanga ubutumwa ku baturage, tubabwira ko ibikorwa bibi nk’ibi bitemewe kandi bagomba kutabirebera, ngo babifate nk’aho bisanzwe kandi [byangiza] inyungu rusange kuri twese. Nk’ubu umusaruro [w’ubuhinzi] wavagamo waragabanutse.”

Akarere ka Kamonyi kataye muri yombi bamwe mu bagize uruhare mu iyangirika ry’igishanga ndetse batangiye no gukurikiranwa. Hashyizweho n’ingamba zo gukomeza gushaka n’abandi bakomeza kucyangiza.

Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, bisabirwa ibyangombwa mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), kikabutanga nyuma yo gukora isuzuma, byakwemezwa kigatanga uruhushya rwo kubikora.

Hafashwe ingamba zo kubungabunga Igishanga cya Gikoro hakumirwa abagikoreramo ubucukuzi butemewe
Hafashwe ingamba zo kubungabunga Igishanga cya Gikoro hakumirwa abagikoreramo ubucukuzi butemewe
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yifatanyije n'abaturage mu muganda wo gusubiranya Igishanga cya Gikoro
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yifatanyije n'abaturage mu muganda wo gusubiranya Igishanga cya Gikoro