Ni umuhango wabaye ku wa 23 Ukwakira 2026, ubera muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza.

Witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bayobozi.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko abanyeshuri basoje muri iki cyiciro cya 12 ari 4.953 barimo 49 bahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga ndetse n’abarenga 1000 barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yibukije abanyeshuri barangije Kaminuza ko ari umwanya wo gutinyuka no gukoresha ubumenyi bahawe mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi abasaba kudatinya no guharanira kwiyungura ubumenyi.

Ati “ Isi irimo guhinduka ku muvuduko utangaje bitewe n’iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga. Ntimugatinye izi mpinduka ahubwo mujye muziyobora. Mujye mwimenyereza impinduka kandi mukomeze kubihuza n’izindi nshya, mwongere ubumenyi n’ubushobozi mufite muharanire kugira ubumenyi bujyanye n’ibikenewe.’’

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarangije amasomo ya kutibanda gusa ku gushaka akazi, ahubwo bakareba uko bakoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kwihangira imirimo, gukemura ibibazo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Ndabashishikariza kureba ibirenze ikibazo cyo kumenya aho muzabona akazi, ahubwo mujye mwibaza muti, ni akahe gaciro nshobora kurema? Ni ikihe kibazo nshobora gufasha mu gukemura? Ni gute nagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda?”

Minisitiri Nsengimana yasabye abarangije amasomo kandi gukomeza kwihangana no kudacika intege mu gihe bahuye n’imbogamizi, ahubwo bagahora bunguka ubumenyi bushya no kwigira ku bandi. Yanabibukije ko imbogamizi bazahura nazo atari zo zigena ahazaza habo.

Makuza Richards uri mu babaye aba mbere warangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu bwisubira, yashimiye Leta yabafashije kwiga neza ayizeza ko ubumenyi bahawe bagiye kubutanga mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

Niyisubiza Jean Damascene warangije muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, yavuze ko yanejejwe no gusoza amasomo mu ishami ry’ubuvuzi ahamya ko agiye gutanga umusanzu we ku isoko ry’umurimo.

Ati “ Nize ibijyanye no gucisha abantu mu cyuma, ndizera ko ngiye gutanga umusanzu wanjye mu gufasha Abanyarwanda benshi barwaye. Ngiye hanze ariko nteganya no gukomeza amasomo nkiyungura ubundi bwenge kugira ngo ndusheho kugira uruhare muri serivisi z’ubuzima.’’

Shema Bravo Bright wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yashimiye Kaminuza y’u Rwanda ku bumenyi babahaye anashimira Leta yababaye hafi mu kubaha amasomo atuma binjira ku isoko ry’umurimo. Yashimiye ababyeyi kandi ku bufasha babahaye bugatuma babasha kurangiza amasomo mu byiciro bitandukanye.

Umubyeyi witwa Nyirantegereza Saphine waturutse mu Karere ka Rusizi aherekeje umwana we warangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yavuze ko yishimiye ko umwana we yarangije Kaminuza.

Ati “ Ni amashimwe akomeye kubona umwana yiga akarangiza Kaminuza, abenshi baba baragiye babivamo, abandi bakabura amafaranga y’ishuri ariko twe turashimira Leta ko yarihiriye abana bacu ubu bakaba barangije kwiga bagiye hanze gushakisha ubuzima, tubitezeho gukoresha ubumenyi bahawe bakiteza imbere bakavamo abagabo n’abagore beza barerera u Rwanda.’’