RICA iherereye mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera. Yafunguye imiryango umwaka ushize. Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.
RICA yatangaje ko kwandika abashaka kuyigamo byatangiye guhera muri Gashyantare (ukwezi kwa kabiri ) kugeza muri Werurwe (ukwa gatatu ) uyu mwaka. Uwifuza kwigamo yiyandikisha anyuze aha: Iyandikishe aka kanya
Iri shuri ryatangaje ko rikeneye abasore n’inkumi biteguye gukuza impano zabo mu buhinzi n’ubworozi, gufasha imiryango no guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda bukaba ubw’umwuga.
Usaba kwiga muri RICA agomba kuba ari umunyarwanda, kuba agaragaza ubumenyi mu miyoborere no kwihangira imirimo, agaragaza ko akunda ubuhinzi, kuba avuga neza Icyongereza, yararangije amashuri yisumbuye atari munsi y’amanota 40 (mu bakora ibizami bya REB) n’amanota 36 (ku bakora ibizami bya WDA).
Agomba kuba kandi agaragaza ko yatsinze nibura amasomo abiri y’ingenzi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri bemerewe kwiga muri RICA bahabwa buruse y’ubuntu y’imyaka itatu ikubiyemo amafaranga yo kwiga, ubwishingizi bw’ubuzima, aho kuba n’amafunguro.
Iri shuri rivuga ko u Rwanda rukeneye abahangadushya bakiri bato bakunda umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bizafasha mu guhaza abazaba batuye igihugu n’isi muri rusange mu myaka iri imbere. Abiga muri iryo shuri kandi nibo bategerejweho gufasha u Rwanda kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto rufite hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi.
Muri porogaramu y’imyaka itatu, uwiga muri RICA ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri siyansi mu buhinzi n’ubworozi (Conservation Agriculture). Ashobora kandi guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi ( Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).
Integanyanyigisho zayo zikoze mu buryo bufasha umunyeshuri kwiga, gukora ubushakashatsi no kwitoza ibyo yiga hagendewe ku miterere y’umuryango nyarwanda. Yigishwa kandi ibijyanye n’ubucuruzi, imiyoborere, kwihangira umurimo no gukoresha itumanaho.
Ni ishuri rifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Cyongereza bitandukanye n’izindi kaminuza zigisha ubuhinzi muri Afurika.
Amakuru arambuye wayasanga ku rubuga rwa RICA arirwo: www.rica.rw , na Instagram: @rica_rwanda. Facebook: facebook.com/rica.education.rw
Cyangwa ukabandikira kuri email: [email protected]





Ibitekerezo 0