Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 15 Ugushyingo 2026, Kabagambe yemeye ko yanditse amagambo yababaje Scovia kandi atari akwiye, avuga ko yafashe icyemezo cyo kuyasiba ku bushake bwe.
Yagize ati “Kubera ko icyo dupfana kiruta icyo twapfuye ejo. Kubera ko twasobanyije kandi ubusanzwe duhuza ingendo n'ingamba dusangiye zo kubaka no kurinda u Rwanda. Kubera ko twarwanye kandi ubusanzwe dushinzwe kurwanya ibibi iwacu.”
Kabagambe yakomeje agaragaza ko ababajwe n’ibyo yanditse, yizeza Scovia kutazongera kumubabaza.
Ati “Ibyo nanditse byakubabaje ndabisibye mu mutima no kuri X, mbyibwirije.”
Ntiyasabye imbabazi Scovia gusa, kuko yanazisabye Sylvia Nsanga na Olga, avuga ko na bo bavuganye mu buryo butari bwiza.
Ati “Na Sylvia Nsanga hamwe na Olga twaraye tuvuganye mu buryo butari bwiza kandi ubusanzwe ngomba kurangwa n'ikinyabupfura mu mvugo yanjye, namwe mumbabarire sinzongera bana b'i Rwanda.”
Yongeyeho ko agiye kurushaho kububaha, n’igihe baba batemeranya mu bitekerezo.
Mu gusubiza ubu butumwa bwa Kabagambe busaba imbabazi, Scovia yavuze ko "Imbabazi usaba ntabwo zikuraho ko abana bafite ikibazo mu kigo uvugira. mugikemure."
Uku guterana amagambo kwakomotse ku butumwa bwatanzwe ku wa 11 Ugushyingo n’umuntu ukoresha amazina ya Keza Leila kuri X, wavuze ko hari abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye basaba abanyeshuri kuryamana na bo, babakangisha amanota.
Kabagambe yamusubije ko yashakaga abantu bamukurikira kuri konti yiyitirira uwo atari we. Mu bisobanuro yakurikijeho, yavuze ko umwirondoro watanzwe utagaragara ku rutonde rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.
Yagaragaje ko kurinda abatanga amakuru ku makosa ari ingenzi, ariko ko ari na ngombwa kurinda abantu n’inzego ibirego by’ibinyoma.
Scovia yanenze ubwo buryo bwo gusubiza, avuga ko Kaminuza y’u Rwanda yari ikwiye kubanza kugaragaza ko igiye gukurikirana ikibazo, aho guhera ku gushaka kumenya niba uwakivuze ari umunyeshuri wayo.
Yanagaragaje ko uburyo uwatanze amakuru yakiriwe bushobora gutera ubwoba abandi bashaka kuvuga ku ihohoterwa bakorerwa.
Mu kumusubiza, Kabagambe yibajije ku mashuri Scovia yize, amushinja gushaka kumurusha kumenya imikorere y’umuvugizi. Scovia na we yamusubije amubaza ku buryo yavuye mu bitangazamakuru n’ibigo bibishamikiyeho, ndetse no ku manza za ruswa z’abigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Nyuma y’umunsi umwe bakozanyijeho, Kabagambe yasabye imbabazi, ashimangira ko ibyo bahuriyeho biruta ibyo bapfuye kandi ko kutemeranya bitagomba kubabuza kubahana.





Ibitekerezo 0