Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Huang yavuze ko kuva yava muri NVIDIA yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakozi b’iki kigo, abashoramari, abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’abakiliya, bamusaba gusubira kukiyobora.
Yagize ati “NVIDIA ni ikigo kidasanzwe kiboneka rimwe mu gihe cy’ibisekuru. Inama y’Ubutegetsi niyemeza ko kugaruka kwanjye ari byo bifitiye inyungu abanyamigabane, abakozi, ikigo na Amerika, nzishimira kwitabira ubu busabe no kongera kuba Umuyobozi Mukuru.”
Huang yavuze ko mu cyumweru gishize yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamugaragariza urukundo no kumushyigikira, barimo inshuti, abo bakoranye mu nganda n’abo atigeze ahura na bo. Yashimiye abagaragaje ko bamushyigikiye we n’umuryango we.
Yavuze kandi ko hashize imyaka 53 ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko kuba Umunyamerika ari kimwe mu bihe by’ingenzi kandi byamushimishije cyane mu buzima bwe. Yongeyeho ko kubaka NVIDIA ikagera ku rwego iriho ari umurimo yafatanyije n’abo bakorana, kandi ko abona ko ikigo nk’iki gishoboka muri Amerika gusa.
Huang yemeye ko atubahirije amahame yari yitezweho n’abakozi ba NVIDIA, kandi ko yakoze amakosa akomeye mu buzima bwe bwite. Yavuze ko ibyo byateje ibibazo Inama y’Ubutegetsi, abisabira imbabazi.
Yagize ati “Nemera amakosa yanjye yose kandi niyemeje gufatanya n’iperereza ryigenga ry’Inama y’Ubutegetsi.”
Huang yashimiye abamwoherereje ubutumwa bwiza, avuga ko yicishije bugufi kubera inkunga bamugaragarije. Yabwiye umuryango we ko awukunda, kandi ko azakoresha ubuzima bwe bwose yihatira kuba umuntu ukwiriye urukundo rwawo.





Ibitekerezo 0