Samir Abu Younis w’imyaka 53, wari umuyobozi w’umutwe wa Rafah Brigade, yishwe ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo 2026, mu gitero cy’indege za Israel cyagabwe mu gace ka Al-Mawasi, mu majyepfo ya Gaza.

Umutwe wa Al-Qassam Brigades, ishami rya gisirikare rya Hamas, wemeje urupfu rwe, unavuga ko yari umwe mu bayobozi bakomeye bagize uruhare mu gutegura no kugenzura igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Nk’uko BBC yabitangaje, ababonye icyo gitero bavuga ko misile enye zarashwe ku ihema ryari mu nkambi ya Al-Waha, icumbikiye abantu babarirwa mu magana bavanywe mu byabo n’intambara.

Izo misile zateje inkongi y’umuriro, mu gihe ibitaro bya Nasser biherereye mu Mujyi wa Khan Younis byatangaje ko byakiriye abantu batatu bakomeretse n’umurambo w’umuntu umwe.

Igisirikare cya Israel n’Urwego rw’Umutekano rw’icyo gihugu byemeje ko ari byo byagabye icyo gitero, bivuga ko byari bigamije kwica Younis.

Byatangaje ko mbere yo kugaba igitero hafashwe ingamba zo kugabanya ibyago byashoboraga kugera ku basivili.

Israel yavuze ko Younis yari umwe mu bayobozi bakomeye ba Hamas, wari ushinzwe kongera kubaka ubushobozi bw’umutwe wa Rafah Brigade no gutegura ibitero byibasira abasivili n’abasirikare ba Israel.

Ku rundi ruhande, Al-Qassam Brigades yagaragaje ko Younis yagize uruhare mu bikorwa byinshi bya gisirikare bya Hamas, inenga iyicwa rye.

Younis yari yarahawe kuyobora Rafah Brigade ku wa 15 Nzeri 2026, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Nael Abu Obeid.

Yinjiye mu ishami rya gisirikare rya Hamas mu 1991, aza kugenda ahabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi.

Igitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu bagera ku 1.200, abandi 251 bajyanwa bunyago, kiba imbarutso y’intambara yahitanye abantu benshi muri Gaza.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza igaragaza ko kuva iyo ntambara yatangira, Abanya-Palestine barenga 74.650 bamaze kwicwa.

Nubwo impande zombi zumvikanye ku gahenge mu Ukwakira 2025, Israel yakomeje kugaba ibitero rimwe na rimwe, ivuga ko bigamije kurwanya abarwanyi ba Hamas basigaye muri Gaza.

Samir Abu Younis yishwe n’Ingabo za Israel