Uru rubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, rwagombaga gusomerwa mu ruhame mu mbuga y’urusembero rwa Moriah Pentecostal Church iri mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana muri Gasabo.

Uretse abaturage bari baje ari benshi, itangazamakuru na ryo ryari rihari cyane aho rwagombaga gusomwa saa munani z’amanywa ariko saa cyenda zibura iminota mike ubuyobozi bw’Akagari ka Kabuye bubwira abari barwitabiriye ko rutagisomwe.

Bwasobanuye ko umwe mu bashinjacyaha bagombaga kuruzamo yavuze ko hari impamvu za tekiniki zitunguranye zitumye rutagisomwe ndetse ko rwimuriwe ku itariki 5 Ugushyingo 2026 saa munani n’ubundi.

Aho rwari gusomerwa ni na ho icyaha bikekwa ko  cyabereye kuko Tuyishime Israel yari utuye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Akurikiranyweho kwica se, Munyentwari Vincent, ku itariki 2 Kanama 2026 amuteye ibyuma ku bice bitandukanye by’umubiri.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 12 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Tuyishime yishe se amuteye icyuma mu ijosi, mu gatuza, mu mutwe, mu mbavu no ku maboko kandi ko ari byo byamwishe.

Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime na Munyentwari “batonganye biturutse ku mupira wa Rayon Sports bumvaga ariko kandi uregwa akaba yari amaze kunywa inzoga y’icyuma yitwa Gilbey’s”.

Uregwa na we yemereye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha uru rubanza ko yishe se abigambiriye bitewe n’amakimbirane bari bafitanye kuva mbere kuko ngo ubwo yari amaze kunywa inzoga yibutse ko nta cyo se yamumariye kandi ko yari yanamwise injiji itarize kandi ari we wabiteye.

Uyu musore ndetse yarapfukamye asaba imbabazi avuga ko atari agamije kwica se ahubwo yabitewe n’umujinya, ariko Ubushinjacyaha bwamusabiye guhanishwa igifungo cya burundu.

Umusore ukurikiranyweho kwica se bapfuye umukino wa Rayon Sports ntiyasomewe kubera impamvu z'Ubushinjacyaha