Iryo shyaka ryavuze ko ibyavuye mu matora ari “amahano”. Nubwo yabonye amajwi menshi kurusha andi mashyaka mu gihugu, African National Congress (ANC) yagize amajwi 31% muri rusange.
Yagabanutseho kimwe cya gatatu ugereranyije na 46% yagize mu 2021, kandi ari kure cyane ya 65% yari ifite mu myaka 20 ishize.
Kugabanuka kw’aya majwi kugaragarira no mu ntara no mu mijyi. ANC yatsindiye ubwiganze mu ntara imwe gusa mu icyenda zigize igihugu, ari yo Limpopo.
Mu 2021 yari yatsindiye mu ntara esheshatu. Yanabonye amajwi menshi mu mijyi ibiri gusa mu umunani, ugereranyije n’itandatu yari yatsindiye mu matora aheruka.
Democratic Alliance (DA) yabaye iya kabiri n’amajwi 25%, ikomeza kugira ubuyobozi bw’umujyi wa Cape Town. Ishyaka MK rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida ryabaye irya gatatu n’amajwi 10%, ritsinda ANC mu mujyi wa Durban.
Economic Freedom Fighters (EFF), riyobowe na Julius Malema, yigeze gufatwa nk’ishyaka rishobora guhangana bikomeye na ANC, ryabaye irya kane n’amajwi 6%.
Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula, yavuze ku wa Gatandatu ati “Ibi byavuye mu matora ni amahano akomeye kuri ANC. Twari tuzi ko iki cyago kiri kuza, twari tukireba. Igihe twatangiraga kwitegura amatora, imibereho y’abaturage bacu yari ihenze cyane.”
Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi wa ANC, Cyril Ramaphosa, yageze ahabarurirwa amajwi ku Cyumweru nijoro, avuga ati “Twemera ubushake bw’abaturage uko bwaba buteye kose. Twemera ko ari ko abaturage ba Afurika y’Epfo bo mu mijyi yacu n’indi mijyi minini bagaragaje icyo batekereza, kandi icyo ni cyo cyemezo cyabo; turacyemera twicishije bugufi. Ni igabanuka riteye impungenge, ni ko narisobanura.”
Biteganyijwe ko Perezida Cyril Ramaphosa asimburwa ku buyobozi bwa ANC umwaka utaha.
Kugabanuka kw’igikundiro cya ANC gukomeje, nyuma y’uko itakaje ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’igihugu yo mu 2024, ku nshuro ya mbere kuva apartheid yarangira mu 1994.
Nyuma yaho, byabaye ngombwa ko ishyiraho guverinoma ihuriweho n’andi mashyaka menshi.
Nubwo Democratic Alliance yagize amajwi menshi mu mijyi muri aya matora y’inzego z’ibanze, amajwi yayo muri rusange yazamutseho gato gusa, ava kuri 22% mu 2021. Ari munsi ya 27% yari yagize mu 2016.
Abitabiriye amatora bari 52%, bavuye kuri 46% mu 2021, ubwo amatora yabaga mu gihe cya COVID-19.






Ibitekerezo 0