Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Minisitiri Nsengimana Joseph yakiriye intumwa za Knights College ziyobowe na Morgan Parnis, Umuyobozi Mukuru w’iri shuri. Baganiriye kuri gahunda y’amasomo ryifuza gutangiza mu Rwanda n’impushya rigomba kubona kugira ngo ritangire kwakira abanyeshuri mu 2027.

Mu nyandiko imenyekanisha amasomo yaryo, Knights College ivuga ko iha umwanya ibitekerezo bishya kandi igashishikariza abanyeshuri kwigira mu bikorwa. Intego yayo ni uguha abantu b’ingeri zitandukanye ubumenyi bubafasha kuyobora haba mu kazi kabo cyangwa mu miryango batuyemo.

Uko Knights College yifashisha amateka ya Malta mu kwigisha

Malta iherereye hagati mu Nyanja ya Méditerranée. Ni igihugu gito kigizwe n’ibirwa bitatu by’ingenzi ari byo Malta, Gozo na Comino. Nubwo ari gito, cyagize uruhare rukomeye mu mateka y’u Burayi kandi n’ubu kigira uruhare mu bikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kibereye umunyamuryango.

Umurwa mukuru wacyo, Valletta, uri ku rutonde rwa UNESCO rw’umurage w’Isi. Uyu mujyi uzwiho inyubako zubatswe mu buryo bwa Baroque, inkuta zubatswe mu kuwurinda n’urujya n’uruza rw’abantu mu mihanda yawo. Umuco wa Malta ugaragaramo umurage w’abo mu bice bitandukanye barimo Abanyaroma, Abarabu, Abanormani, n’Abongereza, bahageze mu bihe bitandukanye.

Knights College isobanura ko ubwiza nyaburanga bwa Malta, aho iherereye n’amateka yayo bifasha abiga amateka, politiki, umubano mpuzamahanga n’umuco guhuza ibyo biga n’ingero zifatika. Abanyeshuri bashishikarizwa gusesengura uko aho Malta iherereye hagena umwanya wayo muri politiki mpuzamahanga, kwiga ururimi rwo muri Malta rukomora ku Cyarabu no ku ndimi zikomoka ku Kilatini, no gusuzuma uko iki gihugu gihuza ubukerarugendo n’iterambere rirambye.

Iri shuri rivuga ko ryifashisha ibiganiro nyunguranabitekerezo, ibiganiro abanyeshuri bategura bakabigeza kuri bagenzi babo, imishinga y’ubushakashatsi na gahunda zo guhererekanya imico. Binyuze muri ayo masomo, ryifuza ko abanyeshuri basobanukirwa imico itandukanye y’u Burayi, isano iri hagati y’ibihugu byaho n’uruhare n’igihugu gito nka Malta gishobora kugira mu mateka yabyo.