Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, kikaba ari icya kabiri cyibasiye Bahrain mu minsi itatu.
IRGC yavuze ko yohereje drones esheshatu zigamije kwibasira radar y’Abanyamerika ikoreshwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere.
Iti “Radar ya Amerika ikoreshwa mu bwirinzi bwo mu kirere, iri ku birindiro bya kajugujugu bya Al-Riffa muri Bahrain, yibasiwe na drones esheshatu z’ishami ryacu rishinzwe ibikorwa byo mu kirere.”
Izi ngabo zongeyeho ko Umuhora wa Hormuz ufunze, ziburira Amerika ko igitero icyo ari cyo cyose yagaba kuri Iran cyasubizwa n’igitero gikaze kandi gifite imbaraga kurushaho.
Ku rundi ruhande, igisirikare cya Bahrain cyatangaje ko cyakumiriye ibitero byinshi bya Iran, kikabibuza kugera ku ntego zabyo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yavuze ko uburyo bwacyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwahanuye drones za Iran.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Bahrain yasabye abaturage “gukomeza gutuza, kwerekeza ahantu hatekanye habegereye no gukurikira amakuru atangwa n’inzego zemewe”.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamaganye ibyo bitero, ivuga ko Bahrain “yanze ko ubutaka bwayo bugirwa urubuga rwo kwihimuranaho”, kandi ko Iran ari yo igomba kubazwa ibyo bitero n’ingaruka zabyo.
Bahrain, icumbikiye ibirindiro bikomeye by’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, iri mu bihugu byo mu Kigobe byibasiwe kenshi n’ibitero bya Iran kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare.
Mu mezi arenga umunani iyi ntambara imaze, Iran yibasiye ibikorwa remezo birimo ibibuga by’indege, ibyambu, ibikorwa by’ingufu n’ibya Amerika muri aka karere. Yanashyize imbogamizi ku bwikorezi bwo mu Muhora wa Hormuz, unyuzwamo peteroli nyinshi icuruzwa ku rwego mpuzamahanga.





Ibitekerezo 0