Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi ku wa 17 Ukwakira 2026. Ibyari bikubiye muri uwo mushinga byari byaratewe utwatsi na Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Mu nama y’abaminisitiri b’Umuryango w’Ubufatanye bw’Ibihugu by’Abayisilamu yabaye ku wa Gatandatu, Araghchi yavuze ko Iran ikomeje “guharanira ko ubwato bunyura mu Muhora wa Hormuz mu mutekano”,
Yashinje Amerika na Israel kuba ari byo byateje ibibazo bibangamiye urujya n’uruza rw’ubwikorezi bwo mu mazi muri uwo muhora w’ingenzi, binyuze mu “bikorwa by’ubushotoranyi” byabyo.
Uyu minisitiri yagize ati “Binyuze kuri Qatar, twatanze umushinga ufatika w’iminsi irindwi: mu gihe ibisabwa byubahirijwe, umuhora ushobora kongera gufungurwa, urujya n’uruza rusanzwe rw’ubwato rugasubukurwa mu minsi irindwi. Ubu umupira ufitwe na Amerika.”
Araghchi yongeyeho ko iki kibazo kitazigera gikemurirwa ku rugamba, ati “ Amahoro ntashobora kubakwa binyuze mu iterabwoba ryo kurimbura.”
Tehran yemeye gusubukura urujya n’uruza rw’ubwato muri uwo muhora w’ingenzi unyuzwamo peteroli ingana na 20% by’ikoreshwa ku Isi.
Icyakora Iran igaragaza ko byakorwa mu gihe Amerika yakuraho igikorwa cyo kuyigota ikoresheje ubwato y’intambara, ikoroshya imbogamizi yashyiriyeho ibyoherezwa mu mahanga bikomoka kuri peteroli bya Iran.
Iran inasaba Amerika kurekura igice cy’imitungo yayo yafatiwe. Iran inasaba ko imirwano ihagarara “ku mpande zose”, harimo n’ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza no muri Liban.
Mu kwezi gushize, Trump yanze ibisabwa na Iran, avuga ko “bidashobora kwemerwa”.
Yavuze ko Amerika yari igifite ububasha busesuye kuri uwo muhora kandi ifite ijambo rikomeye mu mishyikirano, mu gihe Iran yo yashakaga cyane kugera ku masezerano kuko yari “iri gutsindwa bikomeye cyane”.
Perezida wa Amerika yaciye amarenga ko ashobora kongera kugaba ibitero, mu gihe ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko abayobozi ba muri Minisiteri y’Ingabo n’abajyanama be mu by’umutekano bamugejejeho uburyo ashobora gukoresha, burimo gutera igisasu kinini cyane cyiswe ‘Nyina w’ibisasu byose (Mother of All Bombs)’.
Icyakora, Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bavuze ko batazagaba ibitero kuri Iran mbere y’amatora yo hagati muri manda muri Amerika ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel ateganyijwe ku wa 27 Ukwakira.
Iran yafunze uyu muhora unyuzwamo hafi kimwe cya kane cy’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi, nyuma gato y’uko Amerika na Israel bitangiye kuyigabaho ibitero by’indege ku wa 28 Gashyantare.
Ibibazo bimaze igihe bibangamira urujya n’uruza rw’ubwato muri Hormuz byatumye ibiciro by’ingufu bizamuka ku Isi.
Ku wa Gatanu, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije cyageze ku rwego rwo hejuru mu mezi atanu, akagunguru kagera ku madolari 109,86.



Ibitekerezo 0