Uyu muburo uri mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Khamenei nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi bakuru b’ingabo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2026.

Iryo tangazo rivuga ko yategetse ingabo gusubiza buri bitero, zikoresheje imbaraga kandi zitagengwa n’imbibi z’ahantu.

Yavuze kandi ko Amerika cyangwa Israel nibisubukura ibitero bya gisirikare cyangwa iby’iterabwoba, ingabo n’abaturage ba Iran ari bo bazagena igihe n’uburyo bizahagararira.

Khamenei yasabye abayobozi b’ingabo kuvugurura urutonde rw’intego bashobora kwibasira, bakongeramo imitungo n’inyungu zitandukanye z’abo bafata nk’abanzi.

Mu bitabiriye iyo nama, nk’uko itangazo ribivuga, harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Ali Abdollahi, Umuyobozi w’Ingabo, Amir Hatami, n’Umuyobozi w’Umutwe w’Abarinzi b’Impinduramatwara, Ahmad Vahidi.

Ni ubwa mbere hatangajwe ku mugaragaro amakuru y’inama yahuje Khamenei n’abo bayobozi.

Uyu muyobozi yari ataragaragara mu ruhame kuva asimbuye se, Ayatollah Ali Khamenei, ku buyobozi bw’ikirenga bwa Iran.

Se yishwe mu bitero bya Amerika na Israel byagabwe mu ntangiriro z’intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yabyihoreyeho igaba ibitero ku bihugu byo mu karere bifatanya na Amerika.

Khorramshahr ni kimwe mu bisasu bikomeye Iran ifite gifite ubushobozi bwo kurasa intego iri mu bilometero 2000