Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yasabye abasirikare bakuru gutanga igisubizo cyihuse kandi gifatika, hatitawe ku mbibi z’ahantu, ku kibazo icyo ari cyo cyose gishobora gutezwa n’umwanzi.

Mojtaba Khamenei yabivugiye mu nama yo ku wa 31 Ukwakira 2026, aho yari yahamagaje abayobozi b’ingabo mu itangazo ridasanzwe ryatanzwe kuva intambara ya Amerika na Israel kuri Iran yatangira.

Yasabye abayobozi b’ingabo kongera ubushobozi no gutegura urutonde rw’ibitero bishobora kugabwa ku bikorwa bya Israel na Amerika.

Mojtaba Khamenei yasabye kongera ubushobozi bw’ingabo no kwitegura urugamba, kunoza imikorere y’intwaro, kwagura aho bashobora kugaba ibitero, gutegura urutonde rw’ahantu hashobora kwibasirwa muri Israel na Amerika, avuga ko harimo ibikorwa remezo bifatika.

Ni inama yibanze cyane ku kwirwanaho no ku myiteguro ya Iran yo kwinjira muri iyi ntambara mu gihe yaba irashweho, ahanini agaragaza ko Iran yiteguye kandi ko ingabo zayo zishoboye kurinda igihugu.

Umuyobozi w’Ikirenga yijeje abaturage n’abayobozi b’ingabo ko ari we uyobora igihugu kandi ko gishoboye kwirwanaho mu buryo bwose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yabwiye Al Jazeera ko Tehran yasuzumye ibaruwa yoherejwe na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, kandi ko intumwa za Iran ziri i Doha gukomeza ibiganiro n’abahuza.

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, yavuze ko Tehran itegereje igisubizo cya Washington nyuma y’inama iheruka n’abahuza, yongeraho ko abayobozi ba Amerika “bahinduye burundu imvugo yabo” ubwo baganiraga kuri iyo baruwa. Yavuze ko iryo hinduka ari “ikimenyetso cyiza cyane”.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwavuze ko ingabo zabwo zahinduye icyerekezo cy’ubwato 144 butwara ibicuruzwa mu rwego rwo gukumira Iran.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Perezida Donald Trump atarafata icyemezo cyo kongera gutangiza intambara yeruye kuri Iran, kandi ko Washington yemera ko hashakwa igisubizo binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo intambara irangire.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibiganiro n’abahuza bo muri Qatar bikomeje ku mugambi wo kongera gufungura Inzira ya Hormuz mu minsi ibiri, mu gihe Amerika yaba ibanje kubahiriza ibisabwa na Tehran.

Intambara Iran yashojweho na Israel na Amerika yatangiye muri Gashyantare 2026. Yahitanye abantu benshi ku mpande zombi, igwamo Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu.

Na Iran yahise yihorera igaba ibitero ku bihugu bicumbikiye ibigo bya gisirikare bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, hagwamo abasirikare ba Amerika, Iran ariko inafunga Umuhora wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Ibi byatumye ubukungu buhungabana kubera ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye.

Iran na Amerika byagiranye amasezerano arimo gusaba Iran kuzibukira gukora intwaro kirimbuzi, Washington na yo igasabwa ibirimo gusana ibyangijwe muri Iran, gukuraho ibihano yafatiye Iran n’ibindi.

Icyakora ntabwo iyi gahunda impande zombi zirayemeranyaho cyane ko Amerika na Iran byakomeje gukozanyaho Washington igakomeza gufunga ibyambu Iran inyuzaho ibikomoka kuri peteroli byoherezwa mu mahanga.

Ibitero byagabwe ku bwato bunyura mu Nzira ya Hormuz byageze ku rwego rwo hejuru mu Ukwakira, aho habaruwe nibura ibitero 35, mu gihe Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika buvuga ko bwahinduye icyerekezo cy’ubwato 144 butwara ibicuruzwa mu rwego rwo kugota ibyambu bya Iran.

Iran ikomeje kwiyubaka cyane ko Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, Mohammad Akraminia, yavuze ko Iran yaguze indege z’intambara zo mu bwoko bwa Su-35 z’u Burusiya kandi ko yiteze kuzihabwa intambara nirangira.

Akraminia yavuze ko izo ndege zari ziteganyijwe kugezwa muri Iran mbere y’uko intambara itangira, yongeraho ko imyiteguro n’amahugurwa akenewe byarangiye.

Akraminia yongeyeho ko Ingabo zirwanira mu Kirere za Iran zizasohoka muri iyi ntambara zikomeye kandi zifite ibikoresho bihambaye kurushaho.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yaburiye Amerika