Iyi nzu yatashwe ku wa 30 Ukuboza 2025, umuhango ubera aho iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Ndera wo Akarere ka Gasabo.
Yubatswe bivuye ku gitekerezo cy’uyu mushoramari wateye intambwe agana Banki ya Kigali kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.
GLADS Apartment yatashywe igizwe n’inyubako ngari usangamo serivisi z’ubucuruzi zigera kuri 15.
Izo ni icyumba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1500, icyumba cya ‘Sauna’ na ‘Massage’, piscine yisanzuye, ibyumba byo kuraramo, iguriro, gym, inzu itunganya imisatsi, resitora, akabari n’ibindi.
Rwiyemezamirimo Gafurama Wilson wubatse iyi GLADS Apartment, yavuze ku by’ingenzi byamufashije kwesa uyu muhigo, anashimira Banki ya Kigali yatumye inzozi ze ziba impamo.
Ati “Abantu benshi bashyira imbere amafaranga ariko gukora bitangirira mu gitekerezo. Iyo ufite igitekerezo cyiza kigufasha gushaka amafaranga, mu gihe iyo ufite amafaranga nta gitekerezo uyamara uyashakamo igitekerezo.”
“Icya kabiri abantu bakwiye kwegera abababanjirije bakabagira inama y’urugendo bitegura kuganamo, bityo bakajya mu byo basobanukiwe. Ikindi ni ukwiyemeza kwikorera nta kuruhuka ugifite imbaraga, kugira ngo uzaruhuke wageze ku cyo wifuza.”
Gafurama avuga ko Banki ya Kigali yagize uruhare runini muri uyu mushinga, dore ko asanzwe ari n’umukiliya wayo.
Yasoje asaba n’abandi bashoramari b’Abanyarwanda gutinyuka bagakoresha amahirwe Igihugu gifite, kandi ntibumve ko imishinga minini yahariwe abanyamahanga gusa, ahubwo bisaba gutinyuka.
Umuyobozi Ushinzwe Abacuruzi bato n’Abaciritse muri Banki ya Kigali, Mukunzi Darius, yabwiye IGIHE ko baterwa ishema no guteza imbere Abanyarwanda kandi biteguye gufatanya na buri wese wifuza serivisi nk’izi z’iterambere.
Ati “Dufite ubushobozi bwo kubaha ibitekerezo ku mishinga migari y’iterambere, kandi duterwa ishema no guteza imbere Abanyarwanda. Buri wese arisanga muri Banki ya Kigali, aho kuri buri shami ahasanga umuntu uzobereye mu mishinga witeguye kumufasha.”
Safari Alphonse ushinzwe ibijyanye n’Ubuziranenge mu by’Amahoteli n’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yavuze ko ibikorwaremezo nk’ibi ari umusingi ukomeye mu kubaka igihugu.
Ati “Nk’urwego rw’Igihugu, igikorwa nk’iki tukibonamo imbaraga n’umusingi ukomeye mu kucyubaka. Kizana iterambere ku gihugu mu buryo buziguye n’ubutaziguye, by’akarusho kigatanga akazi ku Banyarwanda benshi.”






















Ibitekerezo 0