Izi ngwe zatangiye kuboneka ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2026, ndetse kamera z’umutekano za kaminuza zifata amashusho yazo.

Umuvugizi wa Kaminuza ya Soroti, Juma Hassan Nyene, yavuze ko zagaragaye hafi y’irembo ryo mu gice cy’iburasirazuba bwa kaminuza. Yahumurije abanyeshuri n’abakozi, agaragaza ko uruzitiro rwa kaminuza rubafasha kugira umutekano.

UWA yasabye abaturage gutuza ariko bakomeza kwitwararika, bakirinda kwegera cyangwa gutera izo nyamaswa, kandi bakamenyesha ubuyobozi igihe bazibonye.

Stephen Omoding, umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Soroti, yavuze ko ingwe zimaze hafi amezi atatu zigaragara mu bice bitandukanye by’akarere, nubwo hakomeje ibikorwa byo kuzishakisha.

Hari n’amakuru y’umugabo wishwe n’ingwe mu gace ka Gweri muri icyo cyumweru. Icyakora, ntibiramenyekana niba ari izi zagaragaye hafi ya kaminuza zamwishe.

Abashinzwe kubungabunga inyamaswa bavuga ko amapfa amaze igihe mu gace ka Teso atuma zimwe ziva mu byanya zisanzwe zibamo zishaka amazi. Abaturage basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa nijoro no kwihutira gutanga amakuru igihe babonye izo nyamaswa.