Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ryashyikirizaga Intara y’Iburasirazuba ibikoresho bya biogas byahawe ingo 937, mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana.
Ibi bikoresho byashyizwe mu ngo n’Ikigo HomeBiogas Ltd, aho ingo 500 ziri mu Turere twa Rwamagana na Ngoma, mu gihe izindi 437 ziri mu Karere ka Gatsibo.
Ibi bikoresho bifasha abaturage kubyaza amase y’amatungo gazi ikoreshwa mu guteka, mu gihe ibisigazwa bivuyemo byifashishwa nk’ifumbire y’imborera mu buhinzi.
Nyirantura Saverina, utuye mu Mudugudu wa Karame, Akagari ka Karitutu, Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko mbere yo kubona biogas, inkwi zamutwaraga amafaranga menshi, ndetse abana be bakamara igihe kinini bazishakisha.
Ati “Mbere y’uko mbona gazi, nari mfite abana biga, ariko akenshi bamaraga umunsi wose bashakisha inkwi. Nta shyamba mfite nakoherezagamo abana ngo bajye gutashya.”
Nyirantura yasobanuye ko abashinzwe uwo mushinga bamuhisemo nyuma yo gusura urugo rwe bagasanga afite inka ebyiri zororewe mu kiraro cyubatse neza, gifite isuku kandi zigaburirwa uko bakwiye.
Ati “Bampaye biogas abana banjye barishima cyane. Mu gitondo umwana arabyuka, agashyira amazi kuri gazi ari na ko akubura, agateka icyayi cyangwa igikoma. Barabinywa bakajya ku ishuri batanuka umwotsi. Ntibikiri ngombwa ko babanza gukuramo imyenda y’ishuri kugira ngo bateke igikoma.”
Yongeyeho ko gukoresha biogas byamworohereje cyane imirimo yo mu rugo.
Mu Karere ka Gatsibo, Kamanzi Johnson wo mu Mudugudu wa Kidugudu, Akagari ka Nyamatete, Umurenge wa Rwimbogo, na we yavuze ko ikoreshwa rya biogas ryagabanyije amafaranga umuryango we wakoreshaga mu kugura inkwi.
Kamanzi, usanzwe anafasha abandi baturage mu bijyanye n’imikoreshereze ya biogas, yavuze ko mbere bakoreshaga amafaranga agera ku bihumbi 10 Frw buri kwezi bagura inkwi.
Ati “Mu rugo twakoreshaga amafaranga agera ku bihumbi 10 Frw buri kwezi tugura inkwi. Kuva twabona biogas, inkwi dukoresha zaragabanutse cyane. Navuga ko ubu dukoresha gusa hagati ya 10% na 20% by’inkwi twakoreshaga mbere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wakiriye ibi bikoresho mu izina ry’uturere dutatu, yavuze ko uyu mushinga ari igisubizo gifatika ku bibazo by’abaturage, kuko ubagezaho ingufu zisukuye aho batuye.
Ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo nyacyo, kuko ugera ku baturage aho batuye. Nta kintu cyakagombye gufatwa nk’imyanda idafite akamaro. Tugomba kugihindura amahirwe. Amase y’inka ubu atanga biogas ikoreshwa n’imiryango, hanyuma agatanga n’ifumbire y’imborera.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko ingo zagezweho n’uyu mushinga zisigaye zikoresha ingufu zisukuye kandi zishobora kongera kubyazwa umusaruro, bikagira uruhare mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Yashimangiye ko icyihutirwa ari ugukomeza kubungabunga ibi bikoresho no kwagura umushinga kugira ngo n’indi miryango myinshi iwungukiremo.
Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye mu guteka itagarukira gusa ku ikoranabuhanga, ahubwo igamije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ni gahunda ishingiye ku bantu. Imiryango ishobora guteranira hamwe itabangamiwe n’umwotsi wangiza ubuzima, abagore n’abakobwa bakagabanya igihe bamaraga bashakisha inkwi, naho abahinzi bakabyaza umusaruro ibyafatwaga nk’imyanda.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga wagaragaje ko biogas ishobora kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’ingufu zikoreshwa mu guteka.
Ati “Uyu mushinga wagaragaje ko biogas ikora neza. Uyu munsi turishimira ingo 937 zayibonye. Ejo tuzaharanire ko izindi ngo ibihumbi byinshi na zo zigerwaho.”
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Gen. B. Cesar, yavuze ko gutsinda k’uyu mushinga bitazagaragarira gusa ku mubare w’ingo zahawe ibikoresho, ahubwo bizanashingira ku buryo bizakomeza gukoreshwa neza mu gihe kirekire.
Yagize ati “Intsinzi y’umushinga ntikwiye gupimirwa gusa ku mubare w’ingo zagezweho. Tugomba no kureba niba ibikoresho bikomeza gukora, niba imiryango ibasha kubikoresha neza, ndetse niba inyungu zibikomokaho zizaramba.”
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibyavuye muri uyu mushinga, abafatanyabikorwa bemeje gahunda igena uko abazawukoresha bazakomeza guhabwa serivisi zirimo gusana ibikoresho, kubikurikirana no kubungabunga imikorere yabyo.
Muri uwo muhango hanagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ruhare rwa biogas mu kugabanya imyuka ya methane ihumanya ikirere, bwakozwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).
Banki ya Equity n’abandi bafatanyabikorwa bo mu rwego rw’abikorera na bo bitabiriye ibiganiro byibanze ku gushaka uburyo bwo gutera inkunga imishinga izatuma ingufu zisukuye zikoreshwa mu guteka zigera ku ngo nyinshi.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w’amatungo mu Rwanda, ariko ikaba inakunze kwibasirwa n’amapfa. Ibi bituma ikoranabuhanga rya biogas rishobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kubona ingufu zo guteka no kubyaza umusaruro imyanda ikomoka ku matungo.
Uyu mushinga uri mu bikorwa bishyigikira gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye mu guteka, ndetse n’intego igihugu cyihaye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.











Ibitekerezo 0