Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yari yahagurutse mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, yerekeza i Vienna muri Autriche, ariko iza guhindura icyerekezo ubwo yari mu kirere cya Romania.
Igisirikare kirwanira mu kirere cya Bulgarie cyahise cyohereza indege y’intambara yo mu bwoko bwa MiG-29 kugira ngo iyiherekeze kugeza igeze ku kibuga cy’indege.
Minisiteri y’Ubwikorezi ya Bulgarie yatangaje ko iyi ndege yahise yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Vasil Levski giherereye mu Murwa Mukuru Sofia, aho yaguye by’igitaraganya, abagenzi bose bakayikurwamo kugira ngo hakorwe igenzura ry’umutekano.
Minisiteri y’Ubwikorezi ya Bulgarie yemeje ko nta muntu wakomerekeye muri icyo gikorwa, ndetse ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya inkomoko y’amakuru yavugaga ko indege ishobora kuba irimo igisasu.
Sosiyete ya Austrian Airlines na yo yemeje ko hari ubutumwa bw’iterabwoba bwari bwatanzwe kuri iyo ndege, ariko ntiyatangaza amakuru arambuye.
Umuvugizi wayo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko iyo ndege yari itwaye abagenzi 51 n’abakozi batandatu, bose hamwe bakaba 57.
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Sofia, inzego z’umutekano zahise zitangira gusaka indege kugira ngo zirebe niba koko hari igisasu cyangwa ikindi kintu cyashyira ubuzima bw’abari bayirimo mu kaga.
Iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege nyuma y’iminota igera kuri 30 kuva hatanzwe impuruza y’umutekano.
Iki kibazo kibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize umwe mu bapilote b’indege ya Flydubai yari yerekeje i Tel Aviv agerageje kuyishimuta, ariko abakozi bayo n’abagenzi bakamutangira, igashobora kugwa muri Arabie Saoudite nta kibazo kibaye.
Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, iperereza ryari rigikomeje, nta makuru yari yemeza ko koko hari igisasu muri iyo ndege.



Ibitekerezo 0