Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi ibiri izindi ndege zo ku Mugabane w’u Burayi zihawe ubutumwa nk’ubwo.

Nk’uko BBC yabitangaje, indege ya sosiyete Aer Lingus yo mu bwoko bwa Airbus A320, yari yahagurutse i Dublin muri Irlande yerekeza i Roma, yatanze ubutumwa bwihutirwa nyuma yo gukekwaho kuba yari irimo igisasu.

Iyi ndege yahise ihindura icyerekezo, ijya kugwa ku kibuga cya gisirikare cya Évreux, mu Majyaruguru y’u Bufaransa.

Aer Lingus yemeje ko indege yayo ifite nimero EI402 yageze ku butaka amahoro, ndetse ko hari gushakwa uburyo bwo gufasha abagenzi gukomeza urugendo rwabo.

Indi ndege yari yerekeje i Roma ni iya sosiyete Finnair yo muri Finlande, yari yahagurutse i Helsinki. Na yo yaketsweho kuba irimo igisasu, bituma iherekezwa n’indege z’intambara kugeza igeze aho yari igiye.

Kuri uwo munsi, indege ya Wizz Air yari ivuye i Milan yerekeza i Warsaw muri Pologne na yo yahinduye icyerekezo, ijya kugwa i Vienna muri Autriche, ariko impamvu yabiteye ntiramenyekana.

Ku wa 3 Ugushyingo, izindi ndege zirindwi zo mu Burayi zakorewe ubugenzuzi nyuma yo gukekwaho kubamo ibisasu, ariko nta na kimwe cyabonetse.

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko ubwo butumwa bwari bugamije gutera ubwoba no guhungabanya ingendo zo mu kirere.