Minisiteri yavuze ko indege yo mu bwoko bwa An-12 yakoze impanuka ubwo yari mu rugendo rusanzwe, igwa mu gace katuyemo abantu mu karere ka Kemerovo.

Guverineri w’ako karere, Ilya Seredyuk, yavuze ko itsinda ry’ubutabazi ryahise rizimya inkongi y’umuriro yatewe n’iyo mpanuka, yabereye hafi y’umudugudu wa Yagunovo. Polisi yahise ifunga ako gace.